Hotel Onomo ni imwe mu mahoteli y’inyenyeri eshatu dufite hano mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 ubwo yaunguraha imiryango yayp aho
iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Nyarugenge ikomeje gushimwa na benshi kubera uruhare rwayo mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda
iyi hotel yubakishijwe imirimbo yiganjemo ibijyanye n’umuco nyarwandank ibiseke n’ibishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara abereye guhangwa ijisho.
Iyi hotel igenzurwa na ONOMO Hotels imaze kubaka izina muri Afurika, ishami ryayo rya Kigali riri muri 16 ifite kuri uyu mugabane.
Onomo hotel ifite ibyumba 109 birimo 10 byigiye hejuru, iby’inama byakira abantu hagati ya 200-250, aho abantu bogera, parking n’ibindi.
Nyuma yo kubabwira amateka ndetse n’ibyiza bigize iyi hotel yahogoje benshi kubera serivise zayo nziza reka tugaruke ku ruhare rwayo mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda mu myaka 6 ifunguye imiryango .
Onomo Hotel izwiho gutegura no kwakira ibitaramo bitandukany by’abahanzi nyarwanda ndetse na Mpuzamahanga ndetse n’ibirori byiganjemo iby’imideli utibagiwe n’ibiganiro n’abanyamakuru aho abahakorera bose bagenda bashima serivise nziza baherwa cyane cyane kuri Juru Restaurant & Lounge .
Mu biganiro bitandukanye ikinyamakuru Ahupa Radio cyagiye kigirana na bamwe mu bahanzi ndetse n’ibindi byamamare byahakoreye ibikorwa bagarutse ku kuba Hotel Onomo uruhare rwayo mu guteza imbere imyidagaduro ari ingirakamaro cyane kuko inshuro zose bahakoreye batigeze bagira ikibazo benshi bakunze kugirira muyandi mahoteli akomeye hano mu Rwanda aho usanga amenshi ashyiraho imbogamizi zituma bamwe batahakorera ibitaramo .
Bavuze ko ikintu cya mbere Onomo Hotel Ikora ku bafite aho bahuriye n’Imyidagaduro ari ukubagabanyiriza ibiciro bya serivise yose bakeneye kandi bakaba umwanya uhagije wo gutarama kugeza igihe basoreje .
Undi nawe twaganiriye nawe yunze murya mugenzi we avuga ko niba ushaka kuruhuka mu mutwe cyangwa ufite ibirori bitandukanye isabukuru , ubukwe,inama cyangwa ibindi bintu bisaba kubikorera hantu hanini nta handi yabonye uretse muri Onomo Hotel kubera uko bamwakiriye ubwo yari ajyanyeho abashyitsi .
Abahanzi na bandi bategura ibitaramo mu Rwanda nka Karisimbi Event,Bianca Fashion Hub ,Victor Rukotana ,Bwiza ,Intago cultural Night ,Kivu Fest na bandi benshi badutangarije ko Onomo Hotel yaje ari igisubizo kuribo kuko ibafasha gutegura ibitaramo byabo neza bakaba bayishimira cyane kandi bazakomeza gukorana nayo nk’umufatanyabikorwa mwiza w’abantu bose bakora mu myidagaduro