Umugoroba wa buri wa kane wa mbere w’ukwezi usigaye uzwi nk’umugoroba wo guseka kubera igitaramo cya Gen- Z Comedy umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’Urwenya wari ibicika kubera umuhanzi Ndandambara ukunzwe muri iyi .
Igitaramo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 muri ihema rinini ryo muri Camp Kigali byari ibicika cyane nyuma yo kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wari waje kw’ifatanya n’urubyiruko kwisekera .
Kuri gahunda y’uwo mugoroba waranzwe n’urwenya rwinshi cyane nrwatewe n’abanyarwenya benshi bakizamuka utibagiwe na bakuru babo bazamaukiye muri Gen -Z comedy biba kabiri mu kwezi .
Muri abo banyarwenya harimo Pirate, Umushumba, Isacal, Dogiteri Nsabii, Killaman n’abandi benshi mu gihe umuhanzi w’umunsi yari Danny Nanone.
Nkuko Ndaruhuruhutse Merci utegura Gen-z Comedy naight yabitangaje mu minsi ishi buri gitaramo bashiizemo agace bise Meet Me To night aho batumira umuhanzi cyangwa undi muntu wese w’icyamamare akaganiriza abakunzi b’Urwenye bimwe mu bikubiye mu rugendo rwe mubyo akora .
Umuhanzi wari watumiwe muri icyo itaramo ni umuraperi Danny Nanone yavuze ku rugendo rw’umuziki amazemo imyaka 15 yagaragaje ko yishimira urwego umuziki ugezeho, ahishura ko ku bwe akunda abahanzi barimo Meddy, Bull Dogg, Riderman na Christopher.
Uretse Danny Nanone waganirije abitabiriye iki gitaramo akaza no kubataramira, abahanzi barimo Nsabimana Léonard wamamaye nka Ndandambara na Nyirinkindi bari mu bitabiriye iki gitaramo, nabo bakoze mu nganzo bataramira abari bakoraniye muri Gen-Z Comedy by’umwihariko mu ndirimbo zabo zikangurira abari aho gutora Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.
Nsabimana Léonard yaririmbye indirimbo Ndandambara yanamwitiriwe mu gihe Nyirinkindi we yaririmbye iyitwa ’Mutore cyane’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame.
Akandi gashya kagaragaye muri iki gitaramo ni umunyarwenya Mucyo Samson uziwi nka Sam muri comedy uri kwiyamamariza umwanya w’ubudepite uhagarariye urubyiruko ariko wigenga wahawe akanya ngo avuge icyatumye yiyamamamariza uwo mwanya ndetse n’imigabo n’imigambi nubwo nawe yanyuzagamo agasetsa abari bitabiriye gusa yaje kwemererwa n’urubyiruko rwaraho ko ruzamutora .
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Killaman wafatanyaga na Dogiteri Nsabii mu gusetsa abacyitabiriye cyane ko baribo banyarwenya b’umunsi ahagana kw’I saa tanu n’igice .
Amafoto : Gen-Z Instagram