Umuramyikazi Dufashwanayo Jeanne uri mubari kuzamuka neza mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri iyi minsi yashimangiye ko yifuza gutera ikirenge mucya Liliane Kabaganza yakuze akunda cyane .
Uyu muramyikazi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Urashoboye ” yavukiye I Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba mu muryango w’abana batandatu yakuze akunda kuririmba anafite inzozi zo kuzaririmbira Imana arayishimira ko yabigezeho
Mu kiganiro yagiranye na Ahupa Radio Jeanne yadutangarije ko yatangiye gukora umuziki mu mwaka 2021 mu myaka itatu amaze mu muziki akaba amaze gukora ibihangano 12 harimo indirimbo z’ amajwi 10 (audio lyrics) ndetse n’indirimbo z’ amashusho 2 (video).
Mu minsi ishize Jeanne Dufashwananyo yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yise “Urashoboye “. Ni indirimbo yakiriwe neza cyane kuko imaze kurebwa na’abagera kuri 2600 kuri youtube ye
Uyu muhanzikazi yadutangarije ko URASHOBOYE, ari indirimbo irimo ishimwe ryo gushima Imana kubwo ibyo idukorera ndetse n’igihe tubona turi mu bidukomereye Imana ikomeza kuba Inyabushobozi Kandi idushakira ikiza kurutaho ndetse izakitugezaho byanze bikunze kuko Irashoboye Kandi Irahambaye.(Urashoboye Mana)
Uyu muramyikazi kandi yatubwiye yakuze afite abandi baramyi afata nk’ikitegererezo nyumva yifuza kuzatera ikirenge mucyabo kugira ngo azabashe gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bw’Imana ku ntama zayo hano kw’iri muri abo bahanzi harimo : Vumiliya Mfitimana,Phanuel Bigirimana,,Yvonne Uwase,Mami Espé na Liliane Kabaganza.
Mu gusoza uyu muramyikazi Jeanne yashimiye cyane abakunzi be ndetse abasaba gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bwaba ubw’ubushobozi cyangwa ibitekerezo ndetse no mu masengesho kuko ari iby’agaciro gakomeye cyane