SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Ruto yashyize ava kw’izima kukwemeza itegeko rigena ingengo y’imari
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Perezida Ruto yashyize ava kw’izima kukwemeza itegeko rigena ingengo y’imari
Imyidagaduro

Perezida Ruto yashyize ava kw’izima kukwemeza itegeko rigena ingengo y’imari

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 26, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 26 Kamena 2024 yatangaje ko atazasinya ku itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024 wateje imyigaragambyo yari imaze icyumweru.

Iri tegeko ryari ryamaze kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ku wa 25 Kamena 2024. Perezida Ruto ni we wari utegerejwe kugira ngo aryemeze, ribone gutangira gukurikizwa.

Ubwo abadepite bari bamaze gutora iryo tegeko, Abanyakenya babarirwaga mu bihumbi bateye ingoro y’Inteko, batwika igice cyayo. Binjiye mu cyumba cyo kuriramo, barya ibiryo basanzemo, bangiza ibikoresho byaho.

Habaruwe abantu 6 bapfiriye muri iyi myigaragambyo ku wa 25 Kamena, biyongera kuri umwe wapfuye ubwo yatangiraga tariki ya 18 Kamena. Abenshi muri aba barashwe n’abapolisi ubwo babarushaga imbaraga.

Perezida Ruto, mu butumwa yageneye Abanyakenya, yasobanuye ko igihugu cyabo kiremerewe n’amadeni, bityo ko ari yo mpamvu guverinoma yifuzaga ko iri tegeko rivugururwa kugira ngo igipimo cy’imisoro kizamurwe.

Guverinoma ya Kenya yateganyaga ko iyo iri tegeko ryemezwa bidasubirwaho, mu misoro ikusanya ku mwaka w’ingengo y’imari hari kwiyongeraho ingana na miliyari 2,7 z’amadolari ya Amerika.

Ubwo uyu mushinga wategurwaga, Kenya yarimo amahanga amadeni angana na 68% by’umusaruro mbumbe wayo. Ibi Ruto yabigarutseho, agira ati “Ni ngombwa ko igihugu kimenya ko mu mashilingi 100 y’umusoro dukusanya, dukoreshamo 61 mu kwishyura amadeni.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko yumvise ubutumwa bw’abigaragambya, afata icyemezo cyo gukora ibyo abaturage bifuza kuko ari bo ayoboye. Ati “Nyobora Leta, ariko nyobora n’abaturage kandi abaturage bavuze.”

Yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko batoye iri tegeko, ariko ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abarebwa n’iki kibazo, yafashe icyemezo cyo kutarishyiraho umukono [bivuze ko ritazakurikizwa].

Ati “Ndashimira abagize Inteko batoye ariko nshingiye ku biganiro bikomeje ku itegeko rigena ingengo y’imari ya 2024 no gutega amatwi abaturage ba Kenya bavuze baranguruye ko batawifuza, nemeye, ntabwo nzarisinyaho.”

Perezida Ruto yagaragaje ariko ko mu gihe yemeye kudasinya kuri iri tegeko, inzego z’igihugu zirimo Inteko, ubucamanza na guverinoma zikwiye kugabanyirizwa ingengo y’imari, kugira ngo Abanyakenya babeho bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ati “Nsabye ko Inteko, ubucamanza na guverinoma ku rwego rw’uturere bikorana n’ikigega cy’igihugu ko byagabanya ingengo y’imari n’amafaranga bikoresha kugira ngo tubeho mu bushobozi bwacu, hashingiwe ku butumwa buranguruye buri kuva mu Banyakenya.”

Ku bakomeretse, uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri rusange ari 214 barimo 95 bari bajyanwe mu bitaro. Ati “Ntekereza ko umwe akiri mu ndembe, abandi 14 baracyari mu bitaro ariko abenshi muri bo baravuwe, ejo baratashye.”

Ku bapfiriye muri iyi myigaragambyo, Perezida Ruto yamenyesheje Abanyakenya ko hazajyaho urwego ruzakurikirana icyateye impfu zabo, abishwe bakurikiranwe n’ubutabera.

Kuba Perezida Ruto yanze gusinya kuri iri tegeko, bivuze ko ridakurikizwa ahubwo rigomba kongera gusubizwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ryongere risuzumwe.

 

West nyiri El Classico Beach aranyomoza amakuru ari kugenda avugwa ko atazongera gutegura ibitaramo .
Sherrie Silver yatumiye Run Town mu birori bya The Silver Gala
A$AP Rocky agiye gusubira mu nkiko
Justin Bieber yahishuye ko agiye kugaruka mu muziki
Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Mobile Pokies

May 28, 2024

Stake Pyramid Game

May 28, 2024

Winport Sign Up Bonus

February 25, 2025

Online Casino Jeton

May 28, 2024

Phillucky Bonus Code

May 28, 2024

Play Demo Roulette

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?