Ku wa 21 Kamena 2024 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umuziki, abahanzi bakora umuziki uyunguruye ujyana n’ibicurangisho (Live) bazasusurutsa abantu rwagati mu mujyi wa Kigali.
Mu gikorwa cyatewe inkunga na Skol, abakora umuziki mu Rwanda biganjemo abacuranzi bamenyerewe mu bitaramo byagutse bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Imbuga Car Freezone.
Paco uri mu bari gutegura iki gikorwa mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Twaguye nka Vanginganzo CBC ishyirahamwe ry’abacuranzi bacuranga muri Hoteli, Bar no mu birori bitandukanye.”
Yavuze kandi ko ari ibyo kwishimirwa kugeza ubu ko bizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umuziki buri gihe hari intambwe imaze guterwa
Mu bazataramira abazitabira harimo Orchestre Impala, Makanyaga, Orchestre les Fellows, Les Ambassadeurs de la Rhumba, Dauphin Band, El Pedro na Paco XL Band
Iki gikorwa cyatewe inkunga n’uruganda rukora ibiyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Breweries ndetse na Mopas icunga imbuga Car Free zone kizatangira ku isaha ya saa Cyenda.