SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora
Andi makuru

Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 17, 2024
Share
SHARE

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umutekano mu gihe cy’amatora uzaba ucunzwe neza yaba ku ruhande rw’abakandida n’aho baziyamamariza hose, bigizwemo uruhare n’abapolisi barenga 1000 batojwe by’umwihariko kurinda umutekano mu gihe cy’amatora.

 

Kuva tariki 22 Kamena kugeza k uwa 13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, aho abakandida bazajya mu bice bagennye gusobanurira Abanyarwanda imigabo n’imigambi yabo.

Ibi bikorwa bihuriramo abantu benshi, Polisi y’u Rwanda ikagira inshingano zo kuharindira umutekano mu buryo bwihariye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko mu matora umutekano uzaba ucunzwe neza cyane ko n’abapolisi bateguwe.

Ati “Hari Abapolisi barenga 1000 bateguwe barigishwa ku gucunga umutekano by’umwihariko muri iki gihe cy’amatora. Bagize igihe cyo kubyiga, baratozwa, barasoza tugera n’igihe abayobozi bakuru barabaganiriza harimo harimo na Komisiyo y’Amatora.”

Mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihe by’Amatora Polisi igera mbere kandi igacungira umutekano aho abakandida barakorera ibikorwa byabo hose.

Ati “Dufite inshingano zo kurinda umutekano wa buri wese, ndavuga abakandida uko ari batatu, aho bakorera, aho banyura rimwe nituba tubaherekeje ntibazagire ngo ni ukubagendaho ni uko dufite inshingano zo kubarindira umutekano aho bagiye hose…nihagira n’ikiba tumutabare kuko birashoboka ko nubwo tuvuga ko mu Rwanda bitahaba ariko ashobora guca ahantu mu misozi bakamutera ibuye.”

Yavuze ko bitemewe ko umuntu avuga ko adakeneye gucungirwa umutekano kuko biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda.

Mu bindi bishoboka harimo no kuba umukandida yemerewe guhitamo undi muntu umucungira umutekano mu buryo bwihariye uvuye mu bigo bishinzwe gucunga umutekano ariko na bwo akamenyesha Polisi y’u Rwanda.

Abakandida bemerewe guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 harimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

ACP Rutikanga yavuze ko abazaba bari kwiyamamaza bagomba gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko amakosa bazakora atazihanganirwa n’uko bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

 

Uganda: Perezida Museveni yasezeyeho bwa nyuma Minisitiri Col(Rtd) Charles Engola Okello
Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima
Pastor Ezra Mpyisi yavuzwe imyato mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima
Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana
Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Mad Money Casino

May 28, 2024

Comic Play Casino Bonus Codes

February 25, 2025

Ireland Online Videoslots No Deposit Sign Up Bonus

May 28, 2024

What Is The Best Online Casino For Pokies In Australia With A Minimum Deposit

September 5, 2023

Nomini Casino Bonus Code

May 28, 2024
Imyidagaduro

Mr Eazi yafunguye sosiyete ye bwite ya Betting

April 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?