Umunyamuziki wo mu gihugu cya Nigeria, Damini Ebunoluwa Ogulu MFR wamamaye nka Burna Boy, yasabye Miliyari 1.5 Frw kugirango akorera igitaramo i Kigali, ni mu gihe amashakiro anyuranye kuri Internet agaragaza ko umutungo we uri hagati ya Miliyoni 17$ na 22$.
Abakunzi b’ibihangano bye i Kigali baheruka kumuca iryera mu gitaramo “The Burna Boy Experience” yakoreye mu Intare Conference Arena, ku wa 23 Werurwe 2019. Ni kimwe mu bitaramo byasize amateka akomeye, ahanini biturutse mu kuba amatike yarashize, abantu bakinjirira ku matike yanditswe mu ikayi.
Burna Boy yaririmbiye i Kigali avuye no gukorera amafaranga muri Uganda mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Sheraton mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019.
Yari yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ahita ajya gukora imyitozo n’itsinda rye ryamufashije gususurutsa abanyakigali.
Burna Boy niwe wari umuhanzi w’Imena wari watumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Entertainment Factory [igizwe n’abasore bane] yakoze mu ruhererekane rw’ibindi bitaramo yari yatangiye gukora mu 2018, agamije kuzengurka umugabane wa Afurika n’ahandi anyura akishimirwa bikomeye.
Igitaramo yakoreye mu Rwanda cyari cyatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Heineken, Uruganda rw’imodoka Volkswagen, RDB ibinyujije muri Visit Rwanda, Rwandair n’abandi benshi bafashije abanyarwanda n’abandi gutaramirwa n’uyu mugabo wishimiwe n’urubuga rwa Youtube agahabwa ishimwe.
Iki gitaramo cyari cyabereye ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, gusa ntibyabujije abanyabirori kwitabira. Umurongo w’imodoka zerekezaga muri Intare Conference Arena i Rusororo wari muremure, aho guparika hari habaye ikibazo. Hari hanashyizweho kandi imodoka zivana abantu kuri sitade Amahoro zikabageza aho igitaramo cyabereye.
Imyaka itanu irashize asusurukije abanyabirori! Kuva icyo gihe bamwe mu bategura ibitaramo bakomeje urugendo rwo kumutumira i Kigali, ariko uko urwego rwe rwagiye ruzamuka yagiye azamura igiciro cyo kumutumira.
Mu Gushyingo 2023, hari ikigo cyagerageje gutumira Burna Boy gutaramira i Kigali mu Nama Mpuzamahanga bateguraga, ntibabasha guhuza bitewe n’ibyo yabasabaga. Binyuze ku mujyanama we Bose Ogulu usanzwe ari umubyeyi we, basabye arenga Miliyari 1 Frw kugirango ataramire i Kigali.
Hari n’abajya kureba bakavuga ko mu byo Burna Boy asaba harimo n’icyumba cyo kunyweramo ‘urumogi’.
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, yavuze ko mu minsi ishize bagerageje gutumira Burna Boy ariko abasaba umurengera w’abafana angana na Miliyoni 1.2 $.
Ati “Ejo bundi twarimo tuvugana na Burna Boy kugirango azaze aduca Miliyoni 1.2 by’amadorali [Ni hafi Miliyari 1.5 Frw] urumva rero hari ibintu byinshi dufite bikitugonga […]”
Muyoboke yabwiye yigeze gutangariza itangazamakuru ko uretse ariya mafaranga Burna Boy yabasabye, harimo no kumushakira indege yihariye ‘Private Jet’ kuko atakigenda n’indege zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Mu bindi, Burna Boy yasabye harimo no kwita ku bantu 20 bagendana na we, Hoteli y’inyenyeri eshanu araramo n’abo bazanye-bikagenda uko no ku mubyeyi we usanzwe ari umujyanama we.
Muyoboke avuga ko bari batumiye Burna Boy kugirango ‘akorere igitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka nubwo bitakunze’.