Sosiyete Satguru Travel &Tours imaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera gutanga serivize zijyane n’ibijyanye n’ingendo zo mundege ndetse no gushakiara abakiliya ibyagombwa byo kujya hanze ku nshuro yayo ya Gatatu yongeye kwegukana igihembo cy’ikigo cyahize ibindi muri uyu mwaka wa 2024 mu bihembo bitangwa nka Karisimbi Event .
Ni mu birori bibereye ijisho byabereye byabereye muri Century Park bikitabirwa n’abayobozo b’ibigo byari byahatanye muri ibyo bihembo barimo Raju Verma ushinzwe imikoranire n’abakiliya aherekejwe na Bharat Nebhwani ushinzwe ibikorwa muri Satguru Travel Agency ndetse na bamwe mu bakozi bakorana .
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’ikigo gikora ibijyane n’ingendo cyahize ibindi muri uyu mwaka wa 2024 Raju Verma ushinzwe imikoranire n’abakiliya yashimiye Ubuyobozi bwa Karisimbi event ndetse n’abakiliya bakomeje kubagirira icyizere kubera serivise nziza bakaba batumye bongera kwegukana igikombe nkiki muri uyu mwaka .
Bwana Raju Verma yavuze kandi ko nyuma ya serivise nziza bamaze igihe batanga muri Satguru Travel &Tours ubu bongeyemo iznid nyinshi zirimo izo korohereza abantu gutemebera ahantu nyaburanga mu bice bitandukanye byinshi ku giciro gito kabone ko basigaye bakorna n’ibigo bitwara abantu mu ndege hafi ya byose bikorera mu Rwanda akaba yijeje abakiliya ko iteka ryose bazahora baona serivise nziza muri Satguru Travel Agency.
Ubusanzwe Satguru Travel &Tours yashizwe mu mwaka 1989 n’Umuyobozi Mukuru wayo BwanaAnil Chandirani. Mu myaka yashize Sosoyete yabo yagize iterambere ridasanzwe irahinduka cyane iva ku kigo gicunga ingendo ziciciritse ihinduka ikigo gikomeye gikora ibijyanye n’ingendo kw’isi hose .
Ubu muri Satguru Travel &Tours bafite serivise zitandukanye zijyanye n’ingendo kandi bazobereye ku gutanga ibisubizo byuzuye mu bijyanye n’ingendo harimo kugurisha amatike y’indege,Gukodesha Imodoka ,guhskaira abantu visa. ni bindi byinshi
Intego yabo yibanze ni ugutegura uburyo bunoze kandi bushingiye ku bisubizo byiza kandi bijyanye na serivise nziza z’ingendo ku bakiliya babo aho baherereye kw’isi hose .
Mu bindi bintu Satguru Travel &Tours igira harimo kugira icyerekezo aho ari intangarugero mu gutanga serivise nziza znyura abakikiliya ,ikindi ni inshingano ugutegurira abakiliya babo ingendo nziza ku buryo bazahora bazibuka



