SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umugore wa Vital Kamerhe yahishuye ko ko barokotse urupfu mu maso yabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Umugore wa Vital Kamerhe yahishuye ko ko barokotse urupfu mu maso yabo
Utuntu n'utundi

Umugore wa Vital Kamerhe yahishuye ko ko barokotse urupfu mu maso yabo

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 20, 2024
Share
SHARE

Hamida Chatur Kamerhe umugore wa Vital Kamerhe yateye isengesho ry’amazamuka nyuma y’urufaya rw’amasasu hagati y’abarinda urugo rw’abo n’abigambye gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Hamida Chatur Kamerhe yavuze ko mu rukerera rwo ku Cyumweru, yabyukijwe n’umugabo we Kamerhe, ubwo yari amaze kumva amasasu hanze y’urugo ahagana saa kumi z’igitondo.

Yavuze ko abateye urugo rwa bo barashe ubudahagarara buri kintu cyose kinyeganya, bishe abarinzi babo babiri.

Muri uko kurasana, umwe mu ngabo zibarinda nawe yabashije kwica umwe mu babateye.

Hamida yavuze ko mbere y’uko baterwa, habanje kuza “drone” yafashe amashusho, kugira ngo bamenye uko uburinzi buhagaze.

Umugore wa Kamerhe yavuze muri urwo rufaya rw’amasasu, umugabo we yabashije kuvugana n’umwe mu barinzi be kuri telephone, akamubwira ko ari we bari guhiga.

Umurinzi ngo yagize ati “Nyakubwahwa, ni wowe bashaka, bari kubaza ngo uri he, bararenga 40 bafite intwaro nyinshi.”

Muka Kamerhe ati “Aho niho numvise ko iherezo ryacu ryari riri hafi. Amasasu yiyongereye hanze, ahindura inzu yacu isibaniro ry’urugamba.”

Yavuze ko mu gihe kigera mu isaha impande zombi zihanganye, we n’umugabo we bari badagazwe ku rwego rwo hejuru.

Yashimye Imana ko ngo yabarinze urupfu kuko nta mahirwe bari bafite yo kurwigobotora.

Ati ” Ndashima Imana yarekuye umugabo wanjye akava muri gereza ku gihe cyayo, n’iri joro nanone, niyo yohereje ingabo z’ijuru ngo zidukize urupfu.”

Ishyaka UNC rya Vital Kamerhe ryasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki gikorwa cyabayeho.

Ni mu gihe abarwanashaka ba UNC muri Kivu y’Amajyepfo no mu zindi Ntara biraye mu mihanda, bamagana ibyakorewe Vital Kamerhe.

Nyuma yo gutabarwa n’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, abateye kwa Kamerhe bakomereje ku Biro bya Perezida Thsisekedi.

Capt Christian Malanga wari ukuriye umugambi wo kwica Kamerhe no guhirika Tshisekedi yaje kwicwa, naho umuhungu we Marcel Malanga n’abandi barimo abanyamahanga babiri baje gufatwa barimo kugerageza gucika.

Vital Kamerhe usigaye ari soma mbike wa Tshisekedi, niwe umukandida wenyine w’ihuriro rihuje amashyaka ashyigikiye iriri ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’inteko ishinga amategeko.

 

Eric X-Dealer yarekuwe by’agateganyo
Umusobanuzi Habibu Igihangange arasaba abakunzi begukomeza kureba Filime abasobanurira
Abasirikare bacu 31.000 nibo bamaze kugwa ku rugamba : Perezida Zelesky
Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence
Prince Harry akomeje kwerekana ko yifuza gusubira Ibwami
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

No Deposit Casinos Ireland Card Games

October 18, 2018

Gold99 Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Jet Casino Bonus Code

May 28, 2024

Uptown Pokies Free Chip 2024

May 28, 2024

What Are The Best Strategies For Winning Big At Top Australian Pokies

September 5, 2023

Secure Pokies With Bonus Gambling

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?