Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yahuye na Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, baganira ku magambo aherutse gutangazwa n’uyu wihaye Imana Gatolika agateza umwuka mubi mu bategetsi ba DR Congo.
Aba bagabo bahuye nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, bakaba bamaze amasaha asaga abiri baganira ku cyagarura ituze muri rubanda dore ko uyu Karidinali yeruriye Leta ya Kinshasa ko ibyo bari gukora bibusanye no gushaka kw’abaturage.
Cardinal Ambongo aherutse gutangaza mu bitangazamakuru ko Leta ya DR Congo ikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, avuga ko kuba Leta ikorana na FDLR kandi babizi ko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amakosa akomeye. Yongeye kuvuga ko bidakwiye ko ubutegetsi burobanura abaturage bamwe bagahezwa mu gihugu cyabo, avuga ko nka Kiliziya bahagaze ku kuvugira abarengana, amagambo yafashwe na Kinshasa nko kwifatanya n’umwanzi.
Ubushinjacyaha bwa DR Congo bwari bwatangije iperereza ku magambo Cardinal Ambongo aherutse kuvuga, agaragaza ko Leta ya Congo iyobowe nabi ikaba ariyo na nyirabayazana w’umutekano mucye ugaragara mu Burasirazuba bw’Igihugu. Ibi ariko ntibyamuciye intege kuko aherutse kongera guteranya abihaye Imana i Kinshasa nabo bakamubwira ko bamuri inyuma adakwiye gucika intege.