SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Fally Merci yashimiwe nabari baraguze amatike mu gitaramo cya Gen-Z comedy cyari giterejwe na benshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Fally Merci yashimiwe nabari baraguze amatike mu gitaramo cya Gen-Z comedy cyari giterejwe na benshi
Imyidagaduro

Fally Merci yashimiwe nabari baraguze amatike mu gitaramo cya Gen-Z comedy cyari giterejwe na benshi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 3, 2024
Share
SHARE

Nyuma y’iminsi itari mike abakunzi b’ibitaramo bya Gen-Z comedy  batajye mu iseka rusange  kubera ko abanyarwanda  bari cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bishwe bazira  uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ,

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Gicurasi 2023 bongeye  baratwenga karahava cyane cyane  bamwe mu bitabiriye igitaramo giheruka cyari cyatumiwemo abanyarwenya mpuzamahanga ariko bikaza kurangira  bamwe batabashije kubona uko binjira  kubera ubwinshi bw’abari bakitabiriye baje gushumbushwa amatike yabo bayinjiriraho nkuko mu minsi ishize Fally Merci yari yabibijeje ko bayabika bakazayaza mu kindi gitaramo azategura niko byaje kugenda bamwe bataha bamushimira

Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO wari witairiye icyo gitaramo ko yashimishijwe nuko hari abantu bari baguze amatike ubushize babashije kuyazana bakabona uko binjira

Yagize ati “Njye sinamenya ngo ni bangahe binjiye neza, gusa abashinzwe amatike bambwiye ko byibuza hari abagera ku ijana bitabiriye bafite ayo matike.”

Fally Merci ahamya ko atabifata nk’igihombo kuko n’ubundi aba bari bafite aya matike bari bayaguze mu gitaramo cye, ahubwo we avuga ko abifata nk’ideni abashije kwishyura.

Ati “Nta gihombo kirimo, ahubwo nari mbarimo ideni. Ibaze niba umuntu yari yaguze itike yo kwinjira mu gitaramo cyacu ntabashe kwinjira, Imana ishimwe ko batwizera kandi babonye ko ikibazo kitari twebwe bakemera kutubabarira, ideni ryo ndibavuyemo.”

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaherukaga kuba ku wa 21 Werurwe 2024 mbere y’uko bisubikwa kubera ukwezi kwa Mata guharirwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitaramo cyo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 cyari cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye biganjemo abo muri ‘Gen-Z Comedy, mu gihe umushyitsi w’umunsi yari Prosper Nkomezi. Ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa kabiri mu kwezi. Icy’ubutaha giteganyijwe ku wa 16 Gicurasi 2024.

 

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB
Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu
Sheilah Gashumba arakekwaho gucuruza abakobwa
Weasel yatangaje ko urupfu rwa Radio rutaramuvamo kugeza ubu
Igitaramo cya Tems cyari gitegerejwe na benshi cyasubitswe
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Most Popular And Best-Rated Pokies In Australia

September 5, 2023
Imyidagaduro

Nyuma y’igihe kirekire bataruhuka Riderman na Bull Dogg bijeje igitaramo cya amateka abakunzi ba Hip Hop

August 20, 2024

Gambling Complaints Australia

February 25, 2025

Keno Promo Code Australia

May 28, 2024

Asian Star Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Joker Casino Review

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?