SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingona yitwa Gustave yongeye gutoroka abashakaga kuyica
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingona yitwa Gustave yongeye gutoroka abashakaga kuyica
Andi makuru

Ingona yitwa Gustave yongeye gutoroka abashakaga kuyica

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 29, 2024
Share
SHARE

Ingona nini cyane kurusha izindi mu Burundi, binavugwa ko imaze kurya abantu barenga 300 yatunguranye ubwo yacikaga imitego y’abahigi b’Abafaransa bashakaga kuyifata ari nzima.

Iyi ngona izwi ku izina rya Gustave iba mu Kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’u Burundi ndetse ngo ikomeje gukura umutima abahatuye.

Bivugwa ko ifite uburebure bwa metero esheshatu, ikagira uburemere buyingayinga toni, ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari yo nini cyane muri Afurika.

Abashakashatsi benshi bagerageje ibishoboka ngo bahitane iyi nyamaswa yateye ubwoba benshi ariko birabananira.

Kuri ubu igendana inkovu eshatu z’amasasu yarashwe ariko ntagire icyo ayikoraho n’abagerageje kuyifata ari nzima ntacyo bagezeho.

Itsinda ry’abahigi ryari riyobowe n’Umufaransa Patrice Faye, ryagerageje gutega iyi ngona no gushyira uduhendabana two kuyireshya ariko ikabireba ikihitira, hagafatwa izindi ngona ntoya.

Gustave [ingona] yakomeje kwerekana ko ifite imbaraga kuko n’igihe bagerageje gutega imitego bashyizemo inyamaswa nzima basangaga nta zirimo na yo yagiye.

Bwa nyuma bakuyeyo amaso, ubwo bategaga umutego umeze nk’igisanduku, bashyiramo ihene nzima amajoro arirenga ariko bagarutse basanga wa mutego waguye mu mazi, ihene yaragiye kera n’ingona itafashwemo.

Faye wamaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi kuri iyi ngona yabwiye BBC ko ikubye inshuro eshatu mu bunini izindi zo mu Burundi, kandi ari ingome cyane.

Yavuze ko ubugome bwayo bukunda kugaragara iyo ivuye ku kirwa ibaho igiye gushaka ingore, ikarya abantu mu gihe iri mu rugendo yumva ikeneye gushaka icyo kurya.

U Rwanda n’Ububiligi byahagaritse amasezerano byari bifitanye
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi
Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze
Colonel Innocent Kaina wahoze muri M23 yashinze Umutwe yise FNLC
RDC yahagaritse ingedo za Rwandair mu kirere cyayo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Chipstars Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

How You Win At Pokies

September 5, 2023

Are There Any Legal Online Pokies In Australia

September 5, 2023

Troia Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Black Rhino Free Pokies

May 28, 2024

Game Master Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?