Umugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2023 ni umugoroba utazibagirana mu mateka y’itorero Inyamibwa AERG nyuma yo gusangiza abanyarwanda byinshi abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 u Rwanda rwibohoye mu gitaramo bise Inkuru ya 30 kitabiriwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri BK ARENA .
Icyo gitaramo cyari giterejwe na benshi kabone ko cyari kimaze igihe cy’amezi Atari munsi ya ane gitegurwa mu rwego rwo kugira itorero Inyamibwa rizasangize abanyarwanda ibyiza abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 .
Iki gitaramo byari biteganyijwe gutangira kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri cyaje gutangira nyuma gatoya kubera imvura nyishi yaguye mu bice byinshi by’igihugu harimo n’umujyi wa Kigali ariko ntiyabujije abakunzi b’umuziki gakondo kwitabira icyo gitaramo ari benshi kabone ko wabona inyubako ya BK Arena yari yasendereye yuzuy ibintu byabaye ubwa mbere ngo itorero ririmba injyana gakondo ryuzuza iyo nyubako .
Nubwo imvura yaguye ari nyinshi cyahe agahana kw’isaha ya saa kumi nimwe aba mbere bari batangiye gusesekara I remera kugira bifatire imyanya myiza babashe kwihera ijisho ibyo bari bateguriwe n’itorero inyamibwa
Kw’isaha ya saa moya nibwo : Umushyushyarugamba Lion Imanzi watangije iki gitaramo, yumvikanishije ko cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize ‘u Rwanda rwibohoye’.
Yavuze ko ubuyobozi bw’Inyamibwa bushimira buri wese witabiriye gufatanya n’abo kwizihiza iyi myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye habi.
Ati “Ndashimira buri wese witabiriye iki gitaramo. Ni ukugaragaza urugendo rw’imyaka 30 ishize. Ni imyaka 30 ishize, u Rwanda rwihoboye, kandi igaragaza ko buri munyarwanda wese akwiriye Igihugu.”
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’Umuryango AERG ku rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ari igitaramo cyateguwe na AERG binyuze mu Itorero Inyamibwa.
Yasobanuye ko cyari kigamije ‘kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka 30 ishize’. Anavuga ko cyari igitaramo kigamije gushimira ‘Inkotanyi zateye intambwe ya mbere yo kubohora u Rwanda ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi’.
Uyu muyobozi yavuze ko ‘uyu ari umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame we wafashe iya mbere akayobora Ingabo zahoboye u Rwanda’.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yanditse kuri konti ye ya X agira ati “Inyamibwa mwakoze ku gitaramo kitagira uko gisa cy’Inkuru ya 30. Mwizihiye u Rwanda nimukomeze murwubake cyane.”
Ahagana I saa mbiri nibwo umuhanzi Iradukunda Yves uzwi nk’Impakanizi usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo. Yatangiriye mu murishyo w’ingoma, maze abantu barizihirwa.
Yakunze kugaragara cyane mu bitaramo byubakiye kuri gakondo. Mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa ‘Gusakaara’ mu rwego kunamirwa Buravan.
Impakanizi yavuze ko Buravan yari inshuti ye, kandi ari ngombwa kwizihiza ubuzima bwe. Ati “Natangiye mbabwira ko muri beza ariko ntabwo nibeshye. Ngiye kubasangiza igihangano cy’umwe mu nshuti zanjye ntagifite ubu ngubu, ariko twigeze, nibaza ko buri wese uri hano aramuzi, mumfashe dutaramane. Ni Yvan Buravan.”
Nyuma gato ahagana I saa mbiri n’igice nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri BK Arena, bakiranwa ibyishimo n’ibihumbi by’abantu, maze Umukuru w’Igihugu nawe arabasuhuza.
Umushyushyarugamba Mc Lion Imanzi ahuje amajwi n’abitabiriye iki gitaramo, bashimye Perezida Kagame ku kuyobora urugamba rwagejeje Abanyarwanda ku ntsinzi.
Lion Imanzi ati “Inkuru ya 30 ntiyari kuba yuzuye, iyo umubyeyi wagize uruhare ataza ngo twifatanye, reka tumushimire Nyakubahwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette baje kwifatanya natwe.” Abitabiriye iki gitaramo bahanitse amajwi bati “Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe…”
I saa mbiri n’igice Itorero Inyamibwa ryakiriwe ku rubyiniro binjiriye mu murishyo w’ingoma n’inanga iherekejwe n’amajwi yumvikanisha uko byagiye bisimburana mu buzima bw’Abanyarwanda kugeza aho umunyarwanda ariho atewe ishema no kwitwa umunyarwanda n’ubwo ubuzima butari bworoshye mbere ya 1994.
Iyi ndirimbo bateye kandi yumvikanisha uko Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cy’abo mu mudendezo bari baherereyemo mbere y’uko u Rwanda rubuhorwa.
Inyamibwa bati “Ikaze mu gitaramo cy’Itorero Inyamibwa…. Inkotanyi zatubereye umubyeyi, imyaka 30 ishize n’iyo gushimira inkotanyi…”
Abagize Itorero Inyamibwa bagize bati “Turi Inyamibwa z’u Rwanda, Dore abakobwa, Dore abahungu. Iyi ni inkuru ya 30.”
Bifashishije umurya w’inanga, babaze inkuru y’ubuzima bugoye Abanyarwanda banyuze mu gihe cy’ubuhunzi, ariko ko umutima wateraga utekereza ku gihugu cy’abo.
Inyamibwa ryatangiriye ku mukino w’umusaza n’umwuzukuru we. Uyu mwana yabazaga Sekuru impamvu baheze ishyanga, akamubaza impamvu badataha mu Rwanda. Sekuru yamubwiraga ko bisaba ‘Intwari’ ariko kandi birashoboka ko bataha mu Rwanda.
Umwana yabazaga amateka y’u Rwanda, uko u Rwanda rumeze, Sekuru nawe akamubwira ubwiza bw’ u Rwanda akamusezeranya ko bazataha vuba.
-Mu 2023 iri torero ryakoze igitaramo bise ‘Urwejeje Imana’ cyatanze ibyishimo ku mubare munini. Bizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 yari ishize ishushanya urugendo rw’iterambere bagezeho n’iyaguka mu bijyanye no guteza imbere umuco binyuze mu mbyino n’indirimbo.
Iri torero ribarizwamo abantu bazwi nka Muvunyi Ange Nina ukina muri Indoto ari ‘Mimi’, Umuratwa Kethia Anitha wabaye Miss Supranational 2021, Teta Ndenga Nicole wabaye ‘Miss Heritage’ muri Miss Rwanda 2020, Musoni Kevine wageze mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022.
Nyuma y’uwo mukino baririmbye ndirimbo iya mbere Ukwakira berekana ikarita y’u Rwanda n’Abasirikare bayizengurutse bari gupanga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Iri mu ndirimbo zamamaye cyane, kuko igaruka ku rugamba.
Iyi ndirimbo yahimbwe n’inkotanyi bavuga ko iyo tariki aribwo binjiye. Ubwo binjiye ingabo za mouvoma (Ubwo bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; Habyarimana agahamagaza amahanga bakaza n’abo bakabatsinda.
Muri rusange ni indirimbo yo kwirata ubutwari. Hari aho baririmba bati ‘Iya mbere ukwakira ku wa 90, twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mu gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye imbere, oye Nkotanyi.”
Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagitumba, Umutara, Gatanu, i Burunga n’ahandi.
Nyuma y’iyi ndirimbo ‘Iya Mbere Ukwakira’, bakurikijeho umuhamirizo w’intore, umutahano, intagishyika, ikotaniro ndetse no kwiyereka mu ikondera.
Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe n’ubwitange bw’Ingano zari iza RPA, uruhare rw’Abanyarwannda bari mu mahanga, imbere mu gihugu n’ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije gutsinda urugamba.
Mu rugendo rw’urugamba, Ingabo za RPA zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo ‘Morale’, ndetse amatorero nk’Isamaza, Indahemuka n’abandi babarizwaga mu Bubiligi bahimba indirimbo zabaye iz’ibihe byose.
Abagize itorero inyamibwa bakomeje kuririmba zimwe mu ndirimbo zitandukanye zifite aho zihuriye n’urugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse ni zindi zivuga ku rugendo rw’u Rwanda nyuma y’Imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .
Mbere gato y’uko igitaramo gihumuza Umusizi akaba n’umukinnyi wa filime, Rudahigwa Emmanuel ‘Rugaba’ wamamaye muri filime ‘Papa Sava’ yisunze inganzo ye yumvikanishije uburyo Perezida Kagame yahinduye u Rwanda igihugu kirangamiwe, yongera gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda agaciro.
Yavuze ko ari umuyobozi mwiza, kandi akangurira buri wese kuzagira uruhare mu matora ya Perezida n’Ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Uyu musizi yanagarutse kuri gahunda ya Gira Inka, yafashije benshi mu Banyarwanda kongera gutunga, amata aravumera hose. Ati “Twanyweye amata, dushira ubworo…Amata aguhame bene u Rwanda. Amata agukwiriye bene u Rwanda.
Ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 29 Umunsi wo Kwibohora, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhora biha agaciro, kandi bagaharanira kuba abo bari bo.
Ati “Icyo nsaba Abanyarwanda ni icyo ngicyo cyo guhora biha agaciro, bumva amateka, amabi ya mbere twanyuzemo, icyabiteye kigahinduka mu bihe tugezemo, tukabikorera, tukabiharanira bityo tukaba abo dukwiriye kuba abo turi bo.”
Mu rwego rwo kwerekana ko abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 ntakindi kintu cyaza gusenya ibyo bagezeho Itorero inyamibwa ryaririmbye indirimbo yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy’amatora ya Perezida Kagame yitwa ‘Ndandambara’ ubundi bakoranyiriza hamwe ibihumbi by’Abantu, ibyishimo bigera kuri benshi.
Ni imwe mu ndiririmbo zabiciye bigacika, ahanini bitewe n’amagambo ayigize, kandi yumvikanisha ko Imana yarinze Perezida Kagame n’undi wese izamurinda. Bati “Nta ntambara yantera ubwoba, iyarinze Perezida Kagame izandinda”.
-Uyu mukino ‘Inkuru ya 30’ bawukinnye mu gice cy’amasaha abiri n’iminota 30: Wakinwe n’abahungu 25, Abakobwa 35, Abaririmbyi 18 n’abakaraza 4.
Ahagana I saa tanu n’igice zirengaho iminota mike nibwo igitaramo cyashyizweho akadomo maze Itorero inyamibwa ririmba zimwe mu ndirimbo ziviga ku byiza by’u Rwanda nka Rwanda uri nziza’, ‘Kigali uteye neza kandi utatse ibyiza’, Imihigo y’imfura’ ndetse na ‘Reka ndate ubutwari bw’inkotanyi’.
Benshi mu bari bitabiriye icyo gitaramo batashye ubona bagishaka gukomeza gutarama ariko nkuko gahunda yari yateguwe biba ngombwa ko bataha ariko bishimye cyane
Amafoto: Inyarwanda