Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaruka ku mafoto mashya ari hanze, agaragaza Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari mu myitozo yo gutera ibipfunsi (Boxing).
Aya mafoto yashyizwe hanze n’ushinzwe gufata amafoto ya Perezida Emmanuel Macron, binyuze kuri Instagram.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bayasamira hejuru, bavuga ko yashyizwe hanze Macron agamije kwerekana imbaraga afite muri politike kurenza uko byaba amafoto y’imyitozo gusa.
Abavuga ibi babishingira ku kuba Macron akomeje kugarukwaho cyane muri politike mpuzamahanga, kubera icyemezo amaze iminsi ashyigikiye cyo kohereza muri Ukraine abasirikare bo guhangana n’u Burusiya.
Nubwo ari icyemezo ibindi bihugu byo muri NATO byateye utwatsi, u Bufaransa bwo bukomeje kugitsimbararaho, ndetse bivugwa ko mu minsi iri imbere bushobora kuzohereza abasirikare 2000 muri Ukraine.
Abamaze iminsi bakurikirana aya makuru babonye aya mafoto, bashimangira ko Macron yayashyize hanze agamije kwigaragaza nk’umunyembaraga.
Ikindi cyatumye aya mafoto akurura impaka ni ingano y’akaboko ka Macron. Benshi bagaragaza ko muri aya mafoto kaba kabaye kanini ugereranyije n’uko gasanzwe kangana, bakemeza ko byose byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu guhindura umwimerere w’amafoto.
Uretse abakoresha imbuga nkoranyambaga basamiye hejuru aya mafoto, anakomeje kugarukwaho n’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macron barimo umudepite Sandrine Rousseau.
Abinyujije kuri Twitter, Sandrine Rousseau, yavuze ko aya mafoto ya Macron “agaragaza akaga politike (y’u Bufaransa) irimo.”
Aya mafoto ya Macron agiye hanze nyuma y’iminsi mike umugore we, Brigitte Macron, avuze ko umugabo we yitoza ibijyanye no gutera ibipfunsi nibura kabiri mu cyumweru.