SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Teta Diana na Jules Sentore banyuze imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye muri Suede
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Teta Diana na Jules Sentore banyuze imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye muri Suede
Imyidagaduro

Teta Diana na Jules Sentore banyuze imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye muri Suede

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 18, 2024
Share
SHARE

Umuhanzikazi Teta Diana  ukunzwe  cyane mu njyana Gakondo afatanyije na Jules Sentore bahembuye imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye mu gihugu cya Suede kikitabirwa na benshi mu banyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse no mu bindi byaho kuri uwo mugabane .

Aba bombi bataramiye Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Stockholm muri Suède cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024. Cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Iki gitaramo kandi bagihuriyemo n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Suede, Caroline Af Ugglas wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Hora mama ihorere none’. Buri mwaka ategura ibitaramo, aho inyungu ivuye igera kuri bamwe mu bana yahisemo yahurije hamwe babarizwa i Kigali.

Nyuma y’iki gitaramo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede yanditse ku rukuta rwa X agira ati “Minisitere y’Ububanyi n’Amahanga ya Sweden, abafatanyabikorwa n’abahanzi Teta Diana na Jules Sentore n’icyamamare Caroline Af Ugglas bifatanyije n’abanyarwanda baba muri Sweden n’inshuti zabo basaga 400 kwishimira iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire muri Sweden no mu Rwanda.”

Teta Diana yadutangarije  ko yakozwe ku mutima no kongera gutaramira abavukarwanda. Ati “Abanyarwanda ni beza, basa neza inyuma no ku mutima kandi iyo bahuye bigahebuza.”

Yungamo ati “Nishimye cyane, abantu bitabiriye cyane, ‘salle’ yari yuzuye. Abanyarwanda baba hanze batewe ishema cyane n’aho bakomoka!” Imibare igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n’abantu barenga 400.

We na Jules Sentore babanjirijwe ku rubyiniro n’amatorero atandukanye, mu rwego ‘rwo gutoza umuco abato’. Teta avuga ko guhurira ku rubyiniro na Jules Sentore bifite igisobanuro kinini kuri we.

Baherukaga guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo uyu muhanzikazi yakoze mu 2022, agikoreye kuri Institut Français.

Akomeza ati” Nishimiye cyane kwongera guhurira n’umuvandimwe wanjye Jules Sentore, nk’ibisanzwe twatanze ibyishimo kandi byinshi.

Teta Diana yabataramiye mu buryo bwa ‘Live’ mu gihe cy’isaha n’iminota 10’.  Ndetse, yafatanyije na Jules Sentore kuririmba indirimbo bakoranye bise ‘Umpe akanya’ yakunzwe na benshi mu bihe bitandukanye.

Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Agahinge’ iri kuri Extended Play (EP) ye yise ‘Umugwegwe’. Ati “Performance’ yayo yagenze neza cyane kandi irimo ubutumwa bureba twese abari mu Rwanda no mu mahanga.”

“Nyamuneka mukunde umuco, muwutoze abato munawukundishe abandi. “Ni ngombwa ko abana b’abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka.”

Asanga igikorwa nk’iki gihuriza hamwe Abanyarwanda gikwiye gushyirwamo imbaraga. Kuko ari imwe mu nzira nziza yo gutoza abakiri bato umuco Nyarwanda. Ati “Muri make ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza gikwiye no gukomeza kandi kikaguka. Dufatanyije twese twabishobora.”

Ku rubyiniro, Teta Diana yari kumwe n’ikipe ye imucurangira. Kandi avuga ko bishimiye rwose kubona urugwiro ruba muri community y’abanyarwanda.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko umusaruro w’igitaramo ari ukugaragaza ‘ibituranga bishingiye ku muco’. Ati “Ni ngombwa ko abana b’abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka, bagatozwa imbyino n’ururimi gakondo bakarukurana.”

Akomeza ati “Mboneraho gushimira Ambasade y’u Rwanda muri Suede, muri ndetse na ‘Association’ ihakorera izwi nka RWAS, barakora byiza cyane mu gusigasira umuco no kuwutoza.”

“Kandi uko dukomeza gukorana twese ndetse n’abatuye mu bindi bihugu bya Scandinavia, ibi bintu tubikomeje byakwagura imbibi bikanashinga imizi. Ku giti cyanjye rwose nishimye kandi urugwiro ruba mu banyarwanda ubanza nta handi ruba.” 

Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe
Ubuyobozi bwa Trace Group bwashimiye u Rwanda uko rwabafashije gutegura Trace Awards &Festival
Miss Mutesi Aurore Kayibanda agiye gusezerana imbere imbere y’Imana n’umukunzi we
Jay Z na Beyonce bakoze amateka bagura inzu ya kabiri ihenze muri Amerika yose
Umuhanzikazi Tems yahishuye ko ashobora gutaramira mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Casino Odds In Ireland

March 18, 2019

Instant Online Casino

May 28, 2024

Black Jack Real Money

May 28, 2024

Live Casino Online Gambling

May 28, 2024

Learn Casino Games

May 28, 2024

Jackbit Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?