Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, nibwo aba bakinnyi bafashe rutimikirere ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’uko hari hashize icyumweru bari mu mwiherero waberaga i Nyamata mu karere ka Bugesera kuri La Palisse Hotel.
Muri Madagascar herekejeyo abakinnyi 20 muri 38 bari barahamagawe mu gihe abandi barimo Bizimana Djihad,Hakim Sahabo, Nshuti Innocent,Byiringiro League, Imanishimwe Emmanuel Manguende na Wenseens Maxime bo bazabasanga muri Madagascar.
Mu bakuwemo ntibajyana n’ikipe y’igihugu harimo Sibomana Patrick ukinira Gormahia FC ,Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain “Bacca” bakinira APR FC, Kanamugire Roger na Nsabimana Aimable ba Rayon Sports ,Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC,Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ba APR FC, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi izakina na imikino 2 ya gicuti icakirana na Madagascar na Botswana tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe i Antananarivo.