SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Israel Mbonyi yujuje imyaka 10 atanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Israel Mbonyi yujuje imyaka 10 atanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya
Imyidagaduro

Israel Mbonyi yujuje imyaka 10 atanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/10 at 4:15 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yujuje imyaka 10 atangiye umuziki by’umwuga, muri icyo gihe cyose akaba yarakoze ibihangano byigaruriye imitima ya benshi ndetse akaba agiye kugishyiraho akadomo mu bihugu bikoresha igiswahili basingiza ubuhanga bwe.

Kuwa 10 Werurwe 2024, Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo “Nina Siri” imaze kurebwa na Miliyoni 39 kuri Youtube, yujuje ikinyacumi kuva yatangira umuziki mu buryo bw’umwuga. Tugiye kwitsa ku mateka ye.

Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze kugwiza ibigwi mu bijyanye no kwandika indirimbo zihariye ndetse n’uruhare rukomeye amaze kugira mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mbonyi yavukiye mu muryango w’abakristo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kuwa 20 Gicurasi 1992. Yatangiye kwiyumvamo urukundo rw’umuziki mu bwana bwe.

Uyu musore nubwo ubuzima bwe yabwerekeje mu muziki ariko afite impamyabumenyi mu birebana na Pharmacy yakuye mu Buhinde.

Ubwo yagaraniraga na RTV mu 2022 yavuze ko yenda gusoza icyiciro cya Gatatu mu birebana na Public Health kandi ko ari cyo kintu abona yakora abaye adakora umuziki. Aherutse gutangaza ko afite gahunda yo gukomeza amashuri kugera ku rwego rw PhD.

Israel amaze kwigwizaho igikundiro yaba mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu nka Tanzania na Kenya

Israel yatangiye kwiga umuziki akiri muto aho yigishwaga n’umwarimu we mu bice bya Musanze. Mu banyeshuri bagera muri 30 bari batangiranye, ni we wabashije gusoza amasomo yo kwiga gitari.

Kuwa 10 Werurwe 2014 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yanitiriye Album yashyize hanze muri uwo mwaka. Ibi bisobanuye ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2024 yujuje imyaka 10 amaze mu muziki.

Iyi Album ya mbere yise “Number One” yariho indirimbo zagize igikundiro cyo hejuru nka Yankuyeho Urubanza, Ku Migezi, Nzibyo Nibwira, Ku Musaraba, Ndanyuzwe, Hari Impamu na Agasambi.

Mu mwaka wa 2023 Mbonyi yatangiye kwagura uburyo bw’imikorere atangira kuririmba mu giswahili. Ni ibintu byamuhiriye guhera kuri Nina Siri yabaye agatangaza kuva yayishyira hanze kuwa 26 Kamena 2023.

Iyi ndirimbo yinjije Israel Mbonyi mu ruhando rw’abaririmbyi bakoresha igiswahili bihagazeho muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse atangira kugwiza igikundiro mu bihugu bitandukanye nka Tanzania na Kenya.

Mu kiganiro uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya Kalonzo Musyoka aheruka kugirana na TV47, yumvikanye avuga ko yumvaga Israel Mbonyi ari umunya-Tanzania kubera igikundiro indirimbo ze zimaze kugwiza muri iki gihugu.

Kalonzo ati: ”Nahoze ndeba uyu musore muto Israel Mbonyi, ni umunyarwanda ariko aririmba nk’umunya-Tanzania. Afite inganzo ihambaye ubwo yaririmbaga Nina Siri.”

Nyuma ya Nina Siri kandi Israel Mbonyi yakomeje gushyira hanze izindi ziri mu Giswahili nka Nitaamini, Sikiliza n’izindi. Yigeze gutangaza ko bitari cyera azashyira hanze Album iri mu rurimi rw’Icyongereza.

Israel Mbonyi amaze kuba ikimenyabose kubera igitaramo ngarukamwaka akora cyitwa Icyambu Live Concert kibera muri BK Arena.

Inshuro amaze kugikora, abantu barakubise buzura iyi nyubako. Byitezwe ashobora kuzaba umuhanzi wa mbere nyarwanda wujuje Amahoro Stadium izaba yakira abagera ku bihumbi 60.

Kuva yatangira umuziki, amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Groove Awards Rwanda yibitseho mu mwaka wa 2017, mu mwaka wa 2023 kandi ari mu bahataniye African Entertainment Awards USA.

Amaze kwegukana kandi ibihembo binyuranye bindi nka The Choice Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards.

Mbonyi amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Burundi, Israel, Canada ndetse mu mpeshyi afite igitaramo muri Belgium aho azaba ataramiye ku nshuro ya Kabiri. Azahava yerekeza muri Uganda.

Nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu bintu ashyira imbere harimo isengesho no gusoma Bibiliya.

Higeze gucicikana ifoto uyu musore ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi kugeza ubu benshi bemeza ko ari umukunzi we nubwo nta kintu we ku giti cye yigeze abivugaho.

Nubwo bigoye kumenya imitungo y’ibyamamare mu Rwanda, ariko uyu mugabo ari mu bahanzi bivugwa ko bafite ubutunzi bwo hejuru. Ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Paradise giherutse kumushyira ku mwanya mbere mu baramyi bakize cyane mu Rwanda.

 

You Might Also Like

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul March 10, 2024 March 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben nyuma ya Canada ategerejwe mu bindi bitaramo bikomeye Iburayi

February 19, 2025
Andi makuru

Zimbabwe: Abayobozi 35 batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Jameson Timba barekuwe

November 28, 2024
Imyidagaduro

TMC wahoze muri Dream Boys ari i Kigali

December 4, 2023
Imyidagaduro

Agakoni Entertainment yatumiye Young Grace gutaramira I Dubai

September 17, 2024
Imyidagaduro

EAP na abahanzi bazatarama muri East Africa Party bijeje abanyarwanda igitaramo mbaturamugabo

December 29, 2022
Imikino

Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports

September 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?