Ikigo cy’itangazamakuru Forbes cyahaye Umunyarwandakazi Clare Akamanzi igihembo cyo kuba yarabaye umusemburo w’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Umuhango wo gutanga iki gihembo n’ibindi bya Forbes Africa wabereye muri hoteli Emperor’s Palace i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 8 Werurwe 2024.
NBA Africa Akamanzi abereye Umuyobozi Mukuru yatangaje ko yishimiye kuba yahawe iki gihembo, uti “Twishimiye Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa watsindiye igihembo cya Africa Investment Catalyst mu muhango wabereye kuri Emperor’s Palace.”
Akamanzi yakoze imirimo itandukanye ifite aho ihurira mu ishoramari, irimo kuyobora Ishami rishinzwe iterambere mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe iterambere, RDB, nyuma agirwa Umuyobozi Mukuru w’uru rwego.
Mu gihe yari ayoboye RDB, u Rwanda rwanditse ishoramari mu ngeri zitandukanye ndetse rurushaho kumenyekanisha ibikorwa byarwo binyuze mu masezerano anyuranye arimo n’ayo rwagiranye n’amakipe nka Arsenal, PSG na Bayern Munich ndetse no kwakira amarushanwa ya BAL (Africa Basketball League).
Kuva mu 2020, Akamanzi yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Urwego rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO Foundation, rufite inshingano yo gushaka amafaranga yo kwifashisha mu gukemura ibibangamiye cyane urwego rw’ubuzima.
Kuva muri Mutarama 2024, Akamanzi ni Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, umwanya yasimbuyeho Umunyamerika Victor Williams.