SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: 1000 Hills event igiye gutanga ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > 1000 Hills event igiye gutanga ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards 2024
Andi makuru

1000 Hills event igiye gutanga ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards 2024

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/02/26 at 1:51 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards” bigiye gutangwa ku ncuro ya 3 mu Rwanda, abagore b’indashyikirwa bahize abandi mu kwiteza imbere no guteza imbere ibigo bakorera babishimirwe ku bufatanye bwa 1000 Hills Events hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Rwanda Women in Business Awards ku ncuro ya 3 yatangajwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024 mu kiganiro  1000 Hills Events yagiranye n’itangazamakuru.  Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushimira abagore bakoze neza binyuze mu kubatora aho abantu bose babishaka batanga abakandida biteje imbere guhera taliki 16 Gashyantare 2024 kugeza taliki 1 Werurwe 2024.

Kuva taliki ya 2 Werurwe 2024 hazatangira igikorwa cyo gutora abujuje ibigenderwaho byose abantu bose bazatorera 30%. Ibi bihembo bizahabwa abakozi, ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo binini n’ibigo biciriritse hamwe n’abikorera.

Umuyobozi wa Thousand Hills Events itegura iki gikorwa, Nathan Offodox Ntaganzwa avuga ko Rwanda Women in Business Awards (RWIBA) yahujwe n’inama izahuza inzeho za Leta n’izikorera harebwa ibyagezweho ku bijyanye n’uburinganire bw’umugore n’umugabo mu bukungu.

Yagize ati: “Ya nama (Conference) irimo urwego rwa Leta Gender Monitoring Office   izavuga guhera 1994 kugeza 2024 nyuma y’imyaka 30 ishize uburinganire buhagaze bute mu bukungu? Hakurikireho RWAMREC itegamiye kuri Leta, hakurikireho abatangabuhamya batandukanye bahinduye imyumvire bagaha uburenganzira abagore bakabasha gukorana n’ibigo by’imari bakiteza imbere.”

Umukozi muri USAID mu mushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi Mary Maina avuga ko gushimira abagore bakoze neza bijyana no kubaha ubufasha butuma banoza buzinesi zabo bakarushaho kwiteza imbere.

Yagize ati: “Twebwe nka Hanga Akazi bidufasha kubona amakuru n’ahari icyuho nyuma yaho abitabiriye bose tukabafasha mu kubahugura mu buryo bakomeza kunoza bizinesi zabo bakiteza imbere.

Rwanda Women in Business Awards and Conference izaba taliki 22 Werurwe 2024 abagore babaye indashyikirwa babishimirwe bahabwa ibihembo bitandukanye.

Ukeneye kugira uruhare mu gutanga abahatanira ibihembo wajya kuri:

 

https://rwandawomenmagazine.rw/rwibac/

 

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Wakibi Geoffrey February 26, 2024 February 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ifungurwa rya Titi Brown

December 12, 2023
Andi makuru

Corneille Nangaa wa AFC/M23 yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

February 6, 2025
Iyobokamana

Fortran Bigirimana yashyize hanze indirimbo Ndafise Impamvu yo gushima Yesu

February 27, 2024
Imyidagaduro

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora

February 29, 2024
Imikino

Abayobozi Bakuru Muri FERWACY bari gukirikiranwa na RIB

August 22, 2023
Andi makuru

Urubyiruko rurasabwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko kaburinda kwandura indwara nyinshi

February 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?