SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tour du Rwanda 2024: Umunya Israel yegukanye agace ka 7
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Tour du Rwanda 2024: Umunya Israel yegukanye agace ka 7
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Umunya Israel yegukanye agace ka 7

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/24 at 1:11 PM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel Premier Tech ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kavuye Rukomo kugera Kayonza.

 

Hakinwaga agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2024, akaba ari ko gace kabanziriza aka nyuma kazakinwa ejo ndetse agace k’uyu munsi ni ko gace karekare muri iyi Tour du Rwanda aho ari ibilometero 158.

Isiganwa ryahagurukiye Rukomo muri Byumba, ryerekeza Nyagatare ni mu gihe ryasorejwe Kayonza.

Mu minota ya mbere isiganwa ryari ririmo ibyiciro bibiri, itsinda rya mbere ryasize irya kabiri amasegonda 10 ku kilometero cya 22 ariko mbere yo kugera i Nyagahanga, ku kilometero cya 24, itsinda rya kabiri ryari ryafashe irya mbere.

Abakinnyi barindwi barimo Mugisha Moise wa Java-InovoTec bagerageje gucika igikundi ku kilometero cya 30, ariko bahita bagarurwa.

 

Umufaransa Pierre Latour wa Total Energies ni we wegukanye amanota y’Umusozi wa Gatsibo ku kilometero cya 32.

Ku kilometero cya 68 bari bageze i Mirama, Ourselin wa TotalEnergies, Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech na Meens wa Bingoal WB basizwe amasegonda 10 n’abakinnyi batatu bari imbere ni mu gihe igikundi cyari cyasizwe amasegonda 20.

Amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe i Nyagatare ku kilometero cya 72, yegukanywe na Van de Wynkele wa Lotto-Dstny.

Ku kilometero cya 79, berekeza i Ryabega, abakinnyi batandatu bari imbere bashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 55, bageze ku kilometero cya 86 bashyizemo iminota 2 n’amasegonda 40.

 

Batandatu bari bayoye isiganwa, bageze hafi y’ikibuga cy’indege nto cya Gabiro, ku kilometero cya 98, bari bashyizemo iminota itatu n’amasegonda 20, cyaje kuzamuka kigera ku minota 3 n’amasegonda 50.

Ubwo bari basatiriye i Rwagitima, ku kilometero cya 117, abakinnyi batandatu bari imbere basigaranyemo iminota itatu n’amasegonda 30. Ikinyuranyo cyari cyatangiye kugabanuka.
B

Bageze ku kilometero cy’127 hasigayemo iminota 2 n’amasegonda 50.

 

Abakinnyi ba mbere bageze i Kiziguro, hasigayemo iminota ibiri n’amasegonda 55. Bari binjiye mu bilometero 20 bya nyuma.

Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe i Kayonza, ku kilometero cya 147, yegukanywe na Van de Wynkele.

Mu bilometero 5 bya nyuma hari hasigayemo umunota n’amasegonda 4.

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel Premier Tech ni we utsindiye i Kayonza mu Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu Rukomo i Gicumbi, ni mu gihe Joseph Peter Blackmore yagumanye umwambaro w’umuhondo.

 

You Might Also Like

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Ambasaderi w’u Rwanda muri afurika y’epfo yasuye APR BBC

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Muhire Jimmy February 24, 2024 February 24, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Danny Vumbi agiye kumurika ‘album’ yise 365 ivuga ku minsi amaze adakorana na KIKAC Music

February 6, 2023
Andi makuru

Bayanni na Symphony Band bagiye gutaramira muri Boogaloo

March 7, 2023
Andi makuru

Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’abadepite mu majyepfo

March 11, 2024
Imikino

Ikipe ya Bugesera yatandukanye n’umutoza Eric Nshimiyimana

November 14, 2023
Imyidagaduro

Papa Emile mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’umugore we

September 21, 2023
Imikino

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

May 5, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?