Ibyishimo ni byose kuri Niyonshuti Yannick wamamaye muri sinema nyarwanda nka Killaman nyuma yo gusezerana mu Murenge n’umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 nibwo Killaman yasezeranye n’umugore we Umuhoza Shemsa mu Murenge wa Nyarugenge uherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Killaman na Shemsa babanje no gusezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam, bari bamaze imyaka umunani babana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bari bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu.
Ubu bukwe buzakurikirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa no kwakira abashyitsi biteganyijwe kubera muri Romantic Garden ku Gisozi ku wa 2 Werurwe 2024.
Ku rundi ruhande, Killaman yatangarije itangazamakuru ko ubushobozi aribwo bwari butumye imyaka umunani ishira atarakora ubukwe nyamara abana n’umugore we.
Ati “Nawe ubyumve nyine imyaka umunani kuba umuntu aba ayimaze si uko aba atarabishakaga ariko ni amikoro aba ataraboneka.”
Killaman yahishuye ko benshi mu nshuti ze bamushimiye kuba yaragumanye n’umugore we akirinda kujya mu zindi nkumi nkuko bigendekera ibyamamare.
Ati “Nkeka ko umugisha wanjye ari uyu, inzozi zanjye zari ugushaka uyu, amahirwe yanjye yari uyu mbega ni we nzozi zanjye!”
Killaman ni umwe mu bamaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda. Kuri ubu yamamaye muri filime z’uruhererekane ze bwite zirimo iyo yise Killaman na My Heart.