SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu
Imyidagaduro

Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 6, 2024
Share
SHARE

Ujekuvuka Emmanuel wamamaye nka wahisemo guhesha ikuzo ururimi rw’amashi ruvugwa cyane iwabo ku Nkombo binyuze mu ndirimbo, arakataje mu bushabitsi bwo gucuruza ibibanza n’inzu mu Rwanda. Umushinga yashoyemo amafaranga yakuye mu muziki.

Uyu muhanzi akaba na rwiyemezamirimo ubwo yari mu kiganiro ‘Amahumbezi’ cya Radio Rwanda yatangaje ko umuziki wamwaguriye amarembo ndetse ubucuruzi asigaye akora binyuze mu kigo Marchal Real Estate Developers bwashibutse ku buhanzi.

Ujekuvuka yavuze ko agitangira uyu mushinga yagowe no kubona abashoramari bamufasha ndetse n’inguzanyo bitewe n’uko hari abatizerera mu nyungu ziva mu buhanzi.

Ati “Hari banki imwe nagiyemo hano mu Rwanda mbabwira ko nize ibijyanye n’ubwubatsi n’ubucuruzi mpuzamahanga ndetse ndi n’umuhanzi bampe inguzanyo, barabyanga bambaza ubushabitsi nkora mbabwira ko ndi umuhanzi. Barambaza bati ibitwereka se ko umuziki winjiza ni ibihe? ndabibura.”

“Ndibuka hari mu 2016 mbabwira ko nyuma y’imyaka ibiri nzagaruka mbereka ko umuziki winjiza. Nafashe konti iwabo mpitamo ko akantu kose kavuye ku muziki niyo yaba inoti ya 5000Frw izajya ica kuri iyo konti. Mu myaka itatu gusa hari hamaze kugera miliyoni 37Frw, mbereka na kontaro zose zayo mafaranga, nyuma mbasaba kunguriza miliyoni 300 Frw.”

Ntiyabashije kubona iyo nguzanyo yifuzaga bituma afata amafaranga yakuye mu muziki [miliyoni 37Frw] ayashora mu mushinga we yashakaga gukora.

Yatangiye agura ibibanza bya miliyoni 7Frw akagenda yungukaho imwe, akanitabira ibikorwa n’inama bibera mu Rwanda mu rwego kuganiriza abashoramari batandukanye kugira ngo abareshye, abone abamutera inkunga.

Bidatinze yaje guhura n’umugabo w’umwarabu ashima uburyo uyu muhanzi yiyemeje gukora ubushabitsi ndetse batangira gukorana.

Marshal Ujeku wize ubwubatsi yabanje gutinya kwerekana ko ari umuhanzi agira ngo hari abamutakariza icyizere.

Ati “Ndibuka umwarabu wa mbere washoye imari mu mu kigo twarahuye ansaba kumwereka imyirondoro yanjye nadibikora, arambwira ati ariko hari umuntu wambwiye ko uri umuhanzi byaba aribyo?.”

“Kuri njye natinye kubishyiramo ntekereza ko nabimenya adahita anyizera, narabimwemereye gusa ambaza impamvu ntabishyizemo mbere ndongera ndandika bundi bushya. Nyuma yaho yambwiye ko icyatumye ashora imari mu kigo ari uko ndi umuhanzi kuko iwabo umuhanzi aba ari umuntu ukomeye.”

Marchal Ujeku avuga ko uyu mushoramari wa mbere yamubonye bitewe n’umuziki. Abakozi 12 yari afite agitangira bari abafana be kandi nta mushahara bigeze bamusaba.

Nyuma y’igihe atangiye umushinga we byamusabye kujya muri Ghana kwihugura no kwiyungura ubumenyi, yigira ku bakora nk’ibye bari muri icyo gihugu.

Yahuye n’uwitwa Nana Kwame Bediako bagirana ibiganiro byamufashije kwagura ikigo cye kiva ku rwego cyariho mu myaka ine ishize kugera aho kiri ubu.

Marshal Ujeku nubwo yabanje gusubika muzika akinjira mu bushabitsi bwo kuranga no gucuruza inzu n’ibibanza, kuri ubu yarayisubukuye ndetse yateguje amashusho y’indirimbo “Ntakazimba” bisobanuye “Sinshobora kwiba” izasohoka mu minsi iri imbere.

 

Bob Pro yashyize hanze urutonde rw’abahanzi nyarwanda barenga 24 yahurije kuri Alubumu ye yise” Ni Neza”
Danny Vumbi yakoreye i Musanze igitaramo cyo kumvisha abakunzi be alubumu ye yise 365
Tom Close, Nel Ngabo na Bushali banyuze abitabiriye igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’I Huye
Ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umujyi wa Kigali
Urukiko Rukuru rukatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umuherwe Elon Musk yavuye mu kazi yari yarahawe na Perezida Trump

May 29, 2025

What Are The Best Strategies For Winning On Pokies In Australia

September 5, 2023

Speed Baccarat Online

February 25, 2025

Craps Crown Casino

May 28, 2024

Top Blackjack Apps

May 28, 2024

Top Bet Casino Streams

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?