Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Mukazayire Nelly ari mu bitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy, byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
RDB ibinyujije kuri X, yavuze ko uyu muyobozi yari mu bihumbi by’abantu bari bakoraniye muri Crypto Arena, bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo byatanzwe mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024.
Mu butumwa RDB, yatanze yavuze ko uretse kwitabira, Mukazayire Nelly yagiranye ibiganiro na Panos Andreas Pana, Perezida wa The Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo, ndetse n’abandi barimo abayobozi baturutse muri Afurika y’Epfo na Kenya.
Aba bagiranye ibiganiro byagarutse ku guteza imbere, imyidagaduro ku Mugabane wa Afurika utuwe ahanini n’urubyiruko, binyuze mu muziki n’ubuhanzi.
Mukazayire Nelly yatangaje ko uruganda rw’imyidagaduro ari ingenzi cyane, mu kuzamura no gutyaza impano, kurema imirimo n’izamuka ry’ubukungu.
Ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni ingenzi cyane mu kuzamura impano, kurema imirimo, bikagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu. Niteze imikoranire ishikamye na Recording Academy.”
Uyu muyobozi agiranye ibiganiro na The Recording Academy, nyuma y’uko mu 2022 Umuyobozi Mukuru wa Grammy Awards, Harvey Mason Jr, yari i Kigali aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya GUBA (Grow, Unite, Build Africa).
Mu 2022 kandi Mbabazi Rosemary wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yagiranye ibiganiro na Harvey Mason, Jr, bigamije ubufatanye mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.