Ku nshuro ya gatatu gahunda ya Ilead Rwanda itangiye gukorera mu Rwanda ikomeje kwesa imihingo yo guhindurira urubyiruko rwazavamo abayobozi beza biciye mu nyigisho ruhabwa
ILead, ni gahunda igamije kwigisha abanyeshuri kuba bazavamo abayobozi bafite indangagaciro, ikaba ikorwa mu matsinda abanyeshuri bagasoma ibitabo bitandukanye bungurana ubumenyi kubijyanye n’imiyoborere.
Ni gahunda ikorwa ku bufatanye n’umuryango ufasha abana mu burezi wa Africa New Life binyuze muri porogaramu yiswe iLead.
Kuri uyu wa gatanu tarikiya 2 Gashyantare 2024 nibwo mu ihema rinini muri Kigali Conference and Exhibition Village habereye ihuriro rya Ilead Rwanda ryitabiriwe n’abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu baturutse mu bigo 194 byo mu gihugu hose .
Abayobozi b’ibigo by’amashuri birenga 70 porogarameya iLead imaz ekugeramo, bemeza ko yahinduye mu buryo bufatika imyitwarire y’abanyeshuri babo.
Uwo muhango waranzwe n’ibyishimo habayemo guhemba amashuri yitwaye neza muri gahunda ya ILead kuva ku rwego rw’akerere kugeza ku rwego rw’igihugu icyagarageyemo nuko amashuri y’abaihayimana yo mu turere twose tw’ u Rwanda yagaragaje ubuhanga buhebuje . aho ishuri rya Rwanda Coding Academy ryaje kweguka
Mu ijambo rye Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’igorero Fred Mufulukye yagejeje ku banyeshuri 3000, intumwa za leta ndetse n’amahanga bitabiriye ibirori bya ILead Rwanda yavuze ku ntandaro y’imyitwarire mibi itandukanye y’urubyiruko ndetse n’uburyo igitutu cy’urugano kigira ingaruka ku bantu bitewe ni ibiyobwabwenge abasaba ko bakomeza kwirinda ibiyobyabwenge .
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko u Rwanda nirugira abanyeshuri bafite indangagaciro za iLead nta kabuza Igihugu kizagira abayobozi beza.
Dr. Mbarushimana avuga bafatanyije na iLead bifuza kurema umuntu uzashobora kwigirira akamaro akanakagirira Igihugu.
Ati ” Kugira umuyobozi mwiza bivuze kugira imiyoborere myiza, kugira imiyoborere myiza ni ugutera imbere , iyi porogaramu ni umusemburo ufasha gutegura integanya nyigisho dusanzwe dufite nk’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze.”
Kuva mu mwaka wa 2022, imaze kugera mu bigo by’amashuri yisumbuye 198 mu turere twose ikaba inakurikirwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 76.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 abari mu cyiciro cy’urubyiruko bazaba bageze kuri 54.3%, mu gihe abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.