SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Skol yifatanyije na Orion BBC bateye ibiti ibihumbi 28 mu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Kwamamaza > Skol yifatanyije na Orion BBC bateye ibiti ibihumbi 28 mu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree
Kwamamaza

Skol yifatanyije na Orion BBC bateye ibiti ibihumbi 28 mu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 22, 2024
Share
SHARE

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Skol Brewery Ltd n’Ikipe ya Basketball byatangiye ubukangurambaga bwo gutera ibiti bwiswe #OneShootOneTree, hagendewe ku bitego batsinzwe na Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore.

Tariki 10 Mutarama 2024 nibwo Ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd, Orion Basketball Club ndetse n’ubw’amakipe ya Rayon Sports byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri ubu bukangurambaga.

#OneShootOneTree Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu mukino rihwanye n’igiti cyo guterwa.

Mu muganda udasanzwe w’Urubyiruko wiswe Kigali Youth Festival, wabaye Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024 mu mujyi wa Kigali, hatewe ingemwe z’ibiti ibihumbi 28 hagendewe ku bitego Rayon Sports yatsinze mu mikino yayo.

Aya masezerano avuga ko igitego cya Rayon Sports zombi gihanwe no gutera ibiti 50.

Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James n’Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Eric Gilson.

Si abo gusa kuko uyu muganda witabiriwe n’Umuraperi Bushali n’abakinnyi bamwe bo muri Rayon Sports y’Abagore.

Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson yavuze ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi.

Ati “Dutewe ishema no kuba umwe mu bagize ubu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree bwatangijwe na Orion BBC. Iyi ni intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi tuzakorana n’abaturage ndetse n’ubuyobozi.”

Muri rusange, ubu bukangurambaga bugeze kuri 70%, aho kuva muri Nzeri kugera muri Mutarama 2024 hamaze guterwa ibiti ibihumbi 64 mu gihugu hose.

Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Maltona gikorwa na Skol
Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin
Abanyarwanda bifuza kwimuka bashyizwe igorora na Vmovers Ltd
Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo
Umunyamakuru Peacemaker Pundit yagizwe Brand Ambassador n’ Ikigo kitwa Empire of Technology Ltd
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Mississippi Stud Casino Game

May 28, 2024

Best Online Casinos For Australian Players Offering Free Real Money Pokies

September 5, 2023

Does Panda Slots App Pay Real Money

February 25, 2025
Imyidagaduro

Bwiza yageneye Album ye ya mbere nk’Impano Madamu Jeannette Kagame

July 14, 2023

Play Zeus Slot Online

February 25, 2025

Winward Casino Sign Up

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?