SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.
Imikino

Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/21 at 12:54 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] ryahagaritse  ikibuga cya Rugende gisanzwe gikinirwaho na Addax FC iherutse kugurwa na Mvukiyehe Juvénal, ku kuba cyakwakira imikino mu gihe cy’imvura.

Ibi bibaye nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Addax FC yari kwakiramo Mukura VS kuri iki kibuga cya Rugende tariki 17 Mutarama 2024, utahabereye kubera ko cyari cyangiritse cyane.

Uyu mukino kugeza ubu ukaba wimuriwe ku kibuga cy’i Kabuga [cy’Abangilikani] tariki 24 Mutarama 2024.

 

Iki kibuga cya ADDAX FC gusa cyaharitswe gukinirwaho mu gihe cy’imvura naho mugihe izuba riva kikazajya cyakira imikino nk’uko byatangajwe na Komiseri ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste.

Yagize ati “Yego, ikibuga cya Rugende twaragihagaritse. Mu gihe cy’imvura ntabwo byemewe kugikiniraho. Imvura iyo itaguye kiba kimeze neza kuko hari umuferege w’amazi iruhande rwacyo, iyo imvura yaguye uruzura amazi akagera no mu kibuga. Ubwo mu gihe cy’izuba tuzajya tugena uko kizajya cyakira imikino.”

 

Amakuru kandi avuga ko  Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal yifuza ko we  n’andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, bateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w’amaguru.

Iruhande rw’umurongo uzengurutse ikibuga hacukuye umuferege ugikikije ushobora gutemberamo amazi mu gihe yabaye menshi, iyo imvura yaguye umupira ukarenga uregama mu mazi, abakinnyi iyo basoje imyitozo cyangwa imikino ni na ho bahanagurira inkweto zabo n’ibindi bikoresho mbere y’uko bataha.

 

Iki kibuga kiri mu gishanga cya Rugende nticyemerewe kwakira imikino mu gihe cy’imvura
Ikibuga cya Rugende FC gikikijwe n’umuferege wuzura iyo imvura yaguye, amazi akuzura no mu kibuga

You Might Also Like

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Muhire Jimmy January 21, 2024 January 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays

May 17, 2023
Utuntu n'utundi

Abasirikare bacu 31.000 nibo bamaze kugwa ku rugamba : Perezida Zelesky

February 26, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Jdk na Beata wamenyekanye muri Azabatsinda Kagame bashyize hanze indirimbo bise Ubudasa (Video )

October 9, 2024
Andi makuru

Abapolisi 240 b’u Rwanda bagiye kohereza muri UNMISS bahawe impanuro na CG Namuhoranye

June 10, 2024
Imyidagaduro

#kwibuka31: Miss Mutesi Aurore yasabye abanyarwanda kudaha icyuho abifuza gusubiza u Rwanda mu bihe byahise

April 11, 2025
Andi makuru

Umukinnyi wa film mpuzamahanga Blaise Christian Sitchet uri mu Rwanda Yishimiye sinema Nyarwanda

April 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?