Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves, yongeye kwandikira iyi kipe asesa amasezerano nyuma y’uko yabikoze bwa mbere Urucaca rugaterera agati mu ryinyo.
Yagize ati” Mbandikiye [Kiyovu Sports] mbamenyesha ko dusheshe amasezerano twari dufitanye nyuma yo kubandikira ibaruwa tariki 12 Ukuboza 2023 ntimuyisubize nkaba maze n’amezi atatu mutampemba.”
“Nkaba mbamenyesha ko dusheshe amasezerano nk’uko itegeko rya FIFA ribiteganya ku mukinnyi umaze amezi abiri adahembwa.”
“Si n’ibyo mukanampemba imishahara yanjye y’amezi atatu mungezemo.”
Tariki 12 Ukuboza, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Mugunga ibaruwa imusaba ibisobanuro nyuma y’iminsi ine atitabira imyitozo. Bumuha amasaha 24 kuba yabusubije nubwo uyu rutahizamu yaryumyeho.
Iyi baruwa yasinyweho na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général”, yagiraga iti” Tukwandikiye mu rwego rwo kugusaba ibisobanuro byanditse utugaragariza impamvu umaze iminsi utitabira imyitozo y’ikipe ya Kiyovu Sports nk’abandi bakinnyi kandi utabifitiye uruhushya. Ibi bisobanuro tubikeneye mu gihe kitarenze amasaha 24.”
Igice kibanza cya Shampiyona cyarangiye Mugunga adakinnye imikino ibiri ya nyuma.
Muri iyo minsi yose ntiyasubiye mu myitozo cyangwa ngo asubize ibaruwa yandikiwe.
Tariki 19 Ukuboza 2023, Mugunga yasubije ibaruwa yandikiwe ati” Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko impamvu ntabonekaga mu kazi ari uko nari ndwaye bituma ntabamenyesha ku gihe dore ko na Sheki mwari mwampaye itari izigamiye, munibuke ko nari ntarahembwa ngo byibuze mbone ibimfasha mu burwayi bwanjye.”
“Nk’uko nabivuze haruguru amafaranga twumvikanye mwari munsigayemo ninjira muri Kiyovu Sports, Umunyamabanga Karangwa Jeanine yampaye Sheki itazigamiye iri mu mazina ye avuga ko anyishuye ideni ryari risigaye ku mafaranga twari twarumvikanye.”
“Icyifuzo cyanjye bitewe n’ubuzima bugoranye mbayemo muri Kiyovu Sports bijyanye n’akazi nagize umwuga, birangora kuba nakina ntabona umushahara kuko kugeza ubu hashize amezi atatu ntarahembwa akaba ari yo mpamvu mbasabye ko twasesa amasezerano maze ngahabwa ibaruwa indekura nkishakira indi kipe.”
Nyuma y’umunsi umwe gusa, Kiyovu Sports yasubije Mugunga Yves imuhagarika mu kazi.
It “Kuba utarahembwa ntabwo bisobanuye gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ari wowe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw’Ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports na bwo bukayifatira umwanzuro.”
“Nyuma yo gusuzuma ibyo wasubije, biragaragara ko impamvu watanze zatumye usiba imyitozo icyumweru kirenga nta ruhushya nta shingiro zifite, turakumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose by’Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza igihe uzahabwa andi mabwiriza, ibindi bisobanuro birambuye ku bikureba uzagenda ubimenyeshwa.”
Mugunga Yves yatsindiye Kiyovu Sports ibitego bine mu gice kibanza cya Shampiyona.
Uyu Rutahizamu yazamukiye mu Intare FC, yerekeza muri APR FC mu 2018 ari na yo yigaragarijemo nyuma atizwa muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, ku mwaka umwe yari asigaranye muri APR FC.
Mugunga Yves yandikiye kiyovu ayisaba gusesa amasezerano