SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sitting Volleyball: Ikipe z’Igihugu zatangiye imyiteguro.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Sitting Volleyball: Ikipe z’Igihugu zatangiye imyiteguro.
Imikino

Sitting Volleyball: Ikipe z’Igihugu zatangiye imyiteguro.

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 17, 2024
Share
Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball yasoje umwaka wa 2023 ihagaze neza ku buryo biyiha icyizere cyo kuzakina neza muri Shampiyona Nyafurika
SHARE

Amakipe y’Igihugu y’Abagabo n’Abagore muri Sitting Volleyball yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Imikino Paralempike ya 2024.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2024, ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite abamuga (NPC Rwanda), yatangaje abakinnyi batangiye umwiherero wo kwitegura iyo mikino.

Abakinnyi 28 ni bo batangiye kwitegura irushanwa rizabera muri Nigeria. Barimo Abagore 14 bagize Ikipe y’Igihugu ndetse n’Abagabo 14.

Amakipe yombi yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Mahoro Marcianne na Imanishimwe Yvonne mu bagore, mu gihe mu bagabo harimo Sinayobye Janvier, Kubwimana Ezra, Muhawenimana Léandre na Byumvuhore Célestin.

Umwiherero wabereye mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Nigeria. Ibihugu bizasoreza ku mwanya wa mbere mu byiciro byombi bizahita bibona itike y’imikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu umunani birimo Algeria, Libya, Misiri, Maroc na Kenya byitwaje ikipe y’Abagabo gusa, mu gihe Nigeria, Zimbabwe n’u Rwanda bifite amakipe yombi. Ibi bihugu byose bizatangira gukina kuva tariki ya 29 Mutarama, kugeza k uwa 3 Gashyantare 2024.

Amakipe y’Igihugu aherutse gusoza umwaka wa 2023 ahagaze neza ku rutonde rw’Isi, aho iy’Abagore iri ku mwanya wa gatanu mu gihe iy’Abagabo iri ku wa 14.

Ikipe y’Abagabo ya Sitting Volleyball igiye kwitegura gushaka itike y’imikino ya Olempike izabera i Paris mu Bufaransa
Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yasoje umwaka wa 2023 ihagaze neza ku buryo biyiha icyizere cyo kuzakina neza muri Shampiyona Nyafurika
HANDBALL : Police HC yanyagiye Evergreen HC yo muri Uganda mu mukino wa kabiri!
Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi!
Iteramakofi: Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda rigiye gukorana n’umuryango Carlos Takam Foundation
“Nkunda iyo abantu barimo kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye” Cristiano Ronaldo..
Umusifuzi yasabye imbabazi De Ligt nyuma yo gusezererwa kwa FC Bayern Munich
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Billionvegas Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Deposit 10 Get

February 25, 2025

Paradise 8 Online Casino

May 28, 2024
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze Ep ye ya mbere iriho indirimbo Ndabihiwe yibajijweho byinshi

February 16, 2024

Golden Empire Casino Real Money

May 28, 2024

Follow Casino Etiquette In Ireland

November 14, 2020

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?