Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya, kuri uyu wa 8 Mutarama 2024 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Col Doumboua na Mushikiwabo wari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri OIF, baganiriye ku buryo uyu muryango uzashyigikira gahunda ya Guinée iganisha ku kuva mu miyoborere y’inzibacyuho.
Ibi Mushikiwabo yari yarabisezeranyije Doumbouya muri Nzeri 2023, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Doumbouya yagize ati “Nk’uko yari yabivugiye i New York mu Nteko Rusange ya UN iheruka, yashimangiye uruhare rw’umuryango Francophonie wo guherekeza Guinée mu bihe by’inzibacyuho.”

Colonel Doumbouya yakiriye Louise Mushikiwabo
9-01-2024 – saa 11:09, Jean de Dieu Tuyizere
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya, kuri uyu wa 8 Mutarama 2024 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Col Doumboua na Mushikiwabo wari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri OIF, baganiriye ku buryo uyu muryango uzashyigikira gahunda ya Guinée iganisha ku kuva mu miyoborere y’inzibacyuho.
Ibi Mushikiwabo yari yarabisezeranyije Doumbouya muri Nzeri 2023, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Doumbouya yagize ati “Nk’uko yari yabivugiye i New York mu Nteko Rusange ya UN iheruka, yashimangiye uruhare rw’umuryango Francophonie wo guherekeza Guinée mu bihe by’inzibacyuho.”
Ibiro bya OIF na byo byemeje ko Mushikiwabo yaganiriye na Doumbouya ku iyubahirizwa y’ingengabihe igana ku gusubiza Guinée mu butegetsi bushingiye ku matora, ariko ko hari n’imbogamizi.
Mushikiwabo yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bukuru bw’ibikomoka kuri peteroli mu gace ka Kaloum, muri Conakry tariki ya 18 Ukuboza 2023.