Kate Bashabe uri mu nkumi zikundirwa ikimero, akagira n’umuhate mu bushabitsi, yatanze inama eshatu zafasha umwana w’umukobwa kwiteza imbere.
Ni inama uyu mukobwa yagarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, nyuma yo gufasha abana 660 baturuka mu miryango itishoboye mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera barimo na 60 yiyemeje gufasha gusubiza mu ishuri bari barataye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kate Bashabe, yabajijwe inama yaha abana b’abakobwa bifuza gutera imbere mu buzima, asubiza ko ibyo bakwiye kwitaho.
Yagize ati “Icya mbere ni ukwigirira icyizere, icya kabiri ni ukudatuma hari umuntu ugutesha umurongo naho icya gatatu ni ukugira inzozi kandi ugaharanira kuzigeraho.”
Kate Bashabe ni umwe mu nkumi zikundwa n’abatari bake mu Rwanda bitewe n’uburanga bwe bukurura benshi ndetse bakanabimwereka ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa ni rwiyemezamirimo washoye imari mu bijyanye n’imideli, aho yashinze Inzu y’Imideli yise “Kabash House’’.
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa batunze agatubutse, akaba umushabitsi ucuruza ibintu bitandukanye ariko akagira n’umutima wo gufasha abinyujije mu Muryango yashinze yise ‘Kabash care’.