Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Musa Esenu, urimo kugana ku mpera z’amasezerano Ikipe ya Rayon Sports yamuhaye uburenganzira bwo gutangira gushaka indi kipe.
Ni amakuru yemejwe n’ubunyamabanga bw’iyi kipe kuri uyu wa 5 Mutarama 2024.
Mbere yo kujya mu biruhuko, Esenu yasabwe na Rayon Sports ko yakongererwa amasezerano akazarangira ku wa 30 Mutarama 2024 hakajyaho andi mezi atandatu.
Mu byo yasabwe kandi harimo no kugabanya umushahara ukava ku bihumbi 500 Frw ukajya ku bihumbi 400 Frw ariko umukinnyi yanga kubikozwa cyane ko ariwe wari uyoboye ubusatirizi bwayo mu gice kibanza cya Shampiyona.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yagize ati “Yego twamurekuye, twamuhaye uburenganzira bwo kwishakira indi kipe.”

Kuko impande zombi zitumvikanye ku masezerano, Esenu yatangiye kuganira n’andi makipe arimo na Gasogi United FC yahuye n’ikibazo cy’ubusatirizi mu ntangiriro za Shampiyona bikayiviramo no kwirukana Maxwell Lavel Djumekou bikavugwa ko ndetse na Musanze Fc yaba imwifuza.
Tariki ya 26 Mutarama uyu mwaka nibwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports, aho yari imukuye mu ikipe ya Bulls FC yo mu gihugu cya Uganda.
Kugeza umwaka w’imikino urangiye, Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports ibitego 9 byose, hamwe aho yatsinze ibitego 5 muri shampiyona, naho 4 abitsinda mu gikombe cy’amahoro.
