SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Peace Cup 2023/2024 : Ihurizo muri FERWAFA
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Peace Cup 2023/2024 : Ihurizo muri FERWAFA
Imikino

Peace Cup 2023/2024 : Ihurizo muri FERWAFA

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/28 at 11:45 AM
Muhire Jimmy
Share
4 Min Read
SHARE

 

Nyuma y’uko hari bamwe mu baperezida b’amakipe batishimiye ingingo ivuga ko ikipe imwe yatsinze nabi itazakomeza,  Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rishobora guhindura imwe mu ngingo igize amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023-24, 

UKO BYIFASHE

Muri rusange amakipe 26 ni yo yiyandikishije gukina Igikombe cy’Amahoro 2024, muri yo 8 ntabwo yakinnye ijonjora ry’ibanze ni mu gihe 18 ari yo yahereye muri iri jonjora cyangwa se 1/16.

Bivuze ko mu makipe 18 ubusanzwe hagakomeje 9 akiyunga kuri ya yandi 8 agakina 1/8, gusa yaba abaye 17 kandi 1/8 kigomba gukinwa n’amakipe 16 gusa.

Ibi byatumye mu mategeko agenga Igikombe cy’Amahoro 2023-24 hajyamo ingingo ivuga ko mu makipe 9 azaba yarenze 1/16 yose atazakomeza muri 1/8 ahubwo ikipe imwe izaba yaratsinze nabi (worst winner) izasigara.

Ni mu ngingo ya 10 mu gaka kayo ka 3, aho bavuga ko hazarebwa ikipe yakomeje ku giteranyo cy’ibitego bike, akaba ari yo isigara.

Itegeko riti “kugira ngo hamenyekane amakipe 8 azakomeza, tuzareba ku giteranyo cy’ibitego. Ikipe ifite igiteranyo cy’ibitego byo hasi, ntabwo izakomeza mu kindi cyiciro (1/8).”

Abantu benshi bakaba batarimo kumva uburyo ikipe yaba yatsinze ntikomeze mu cyiciro gikurikiyeho, bakaba banenze amategeko ya FERWAFA.

AKABAYE ICWENDE…..

Mumwaka wa 2013, ikipe ya Pepiniere yasezerewe na yo muri ubu buryo nubwo yari yasezereye La Jeunesse FC hitabajwe penaliti.

Icyo gihe La Jeunesse yatsinzwe na  Pepiniere , Kiyovu Sports  itsindwa Musanze FC  naho  AS Muhanga itsinda  Police FC. Ayo makipe yose uko ari atatu, mu mikino yakinnye yanganyije ubusa ku busa, yose atsinda hitabajwe za penaliti.

Nyuma yo kubona ko ayo makipe yose yatsinze mu buryo bumwe, hegendewe ku itegeko ryagenga iki gikombe icyo gihe, hemejwe ko hakomeza amakipe afite umwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona y’uwo mwaka wa 2012/2013, maze Pepiniere yakinaga mu cyiciro cya kabiri ihita isezererwa.

Iryo tegeko ryari mu ngingo ya gatanu rivuga ngo, “Muri 1/8 hazakina amakipe 16 ya mbere muri 17 yatsinze muri 1/16 hakurikijwe ibi bikurikira: Ikinyuranyo cy’ibitego (Goal difference), ubusatirizi bwiza (Meilleure attaque), uburinzi bwiza (Meilleure défence).”

“Mu gihe hari amakipe yatsinze hiyambajwe za penaliti hazakurikizwa: Ubusatirizi bwiza (meilleur attaque) mu gihe gisanzwe cy’umukino (90’). Uwahise mu cyiciro cya mbere cya za penaliti (série igizwe na penaliti 5 zibanza) niwe uzakomeza kurenza uwahise mu cyiciro gikurikira (série 2 kigizwe na panaliti zikurikiyeho).”

“Mu gihe byose binganyije hazakurikizwa uburyo amakipe yakurikiranaga ku rutonde muri shampiyona y’umwaka wa 2012-2013 ku mikino ibanza (phase aller)”.

Ese FERWAFA yashyizweho igitutu, ishobora guhindura itegeko?

Amakuru Ikinyamakuru Ahupa Visual Radio cyamenye avuga ko ,  muri iki gitondo harangiye inama yigaga kuri iki kibazo nyuma umwe mu ba perezida   yahamagaye Turatsinze Amani ukuriye Komisiyo y’amarushanwa akamushyiraho igitutu, akamubwira ko ibintu barimo gukora ntaho byabaye.

Usibye aba  kandi haraniyongeraho  igitutu cy’itangazamakuru naryo ryavugaga ko bitumvikana ukuntu ikipe yatsinda ntikomeze kandi yabikoreye.

Amakuru yizewe ni uko bemeje ko imikino y’uyu munsi nirangira hakorwa urutonde rw’uko amakipe akurikirana maze ikipe ya 8 n’iya 9 zizakine umukino wa kamarampaka maze itsinze yiyunge kuri ya makipe 7 maze abe 8 akomeze ajye muri 1/8.

Mu nzu ya FERWAFA baravuga ko  bagowe cyane n’uko amakipe menshi yo mu cyiciro cya kabiri atigeze yiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro bituma imibare itagenda uko babitekerezaga.

Gusa wakwibaza ngo ibi bikomeje kuvugwa muri uyu mupira bizarangira gute?

FERWAFA yaheze mu rungabangabo ishobora guhindura itegeko

You Might Also Like

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Ambasaderi w’u Rwanda muri afurika y’epfo yasuye APR BBC

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Muhire Jimmy December 28, 2023 December 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Knowless yashimangiye ko agarukanye ingufu nyuma yo kwibaruka umwana wa 3

June 14, 2023
Imyidagaduro

Mutesi Jolly yahakanye amakuru avuga ko atwite

March 8, 2023
Imyidagaduro

Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside

April 11, 2023
Imyidagaduro

Mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bya Diva Beauty Awards 2023

July 4, 2023
Imikino

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!

January 14, 2024
Imikino

Nshimiyimana Yunusu ni myugariro witwara neza: Umutoza wa APR FC nyuma yo kunganya na AS KIGALI!

November 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?