Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko izohereza inzobere zizakora ubugenzuzi bw’urwego rw’ubwatsi bwa Stade ya Huye harebwa niba bwujuje ubuziranenge.
Iri genzura rigiye gukorwa nyuma y’imikino itatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yo mu Itsinda C yakiniwe kuri iki kibuga.
Harimo uwo u Rwanda rwanganyirijemo na Zimbabwe ubusa ku busa, uwo Zimbabwe itari ifite Stade iri ku rwego rwa FIFA yakiriyemo ikananganya na Nigeria 0-0 n’uwo Amavubi yatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0.
Ubwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana”, Hugo Broos, yageraga kuri Stade ya Huye mu myitozo ibanziriza umukino, yanenze ubwatsi bw’ikibuga avuga ko atumva uburyo CAF yemera ikibuga kimaze imyaka 25.
Yagize ati “Ubwo narebaga amashusho y’imikino y’u Rwanda na Zimbabwe ndetse no muri CAN [gushaka itike y’Igikombe cya Afurika], nabonye ikibuga kibi cyane.”
“Ku kibuga nk’iki, ikintu cyose cyaba. Ndatekereza atari ikintu kizaba ejo. Ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano ntacyo gitwaye, hari icyo twakiniyeho muri Liberia [Bafana Bafana itsinda 2-1 mu gushaka itike ya CAN]. Cyari cyiza.”
Yakomeje agira ati “Cyari ikibuga cy’ubwatsi bugezweho kandi ntabwo twakinenze kuko cyari cyiza. Ariko hano ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25, ntabwo ari byiza. Ni nko gukinira ku muhanda.”
“Kirakomeye, umupira ugenda widunda. Biragoye gukina umupira mwiza, bizaba ari umukino wo kwirwanaho ejo.”
Nyuma y’umukino u Rwanda rumaze gutsinda ibitego 2-0, Umutoza Hugo Broos na none yakomeje kunenga imiterere y’ikibuga cya Stade ya Huye.

Ati” Ngira ngo warebye iminota 20 ya mbere, biratangaje kuba imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ibera ku kibuga nk’iki. Ntibishoboka gusa ni ko bimeze gusa CAF na FIFA bakwiye kubifataho icyemezo mu mategeko, icyo ugiye gukina n’aho ugiye kugikinira.”
“Niba tuvuga umupira w’amaguru wa kinyamwuga, niba tuvuga irushanwa rya mbere rya kinyamwuga ni Igikombe cy’Isi, ntabwo ukwiye gukinira ku kibuga nk’iki.
Nyuma yo kutishimira ubwatsi bw’Ikibuga cya Stade Huye, Federasiyo ya Afurika y’Epfo yandikiye CAF yinubira urwego rw’iki kibuga na CAF yandikira FERWAFA iyimenyesha ko izohereza inzobere zikagenzura ubuziranenge bw’ubu bwatsi.

Iyi baruwa iragira iti “Dushingiye ku ikoreshwa rya Stade Huye mu mikino yahakiniwe yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, twifuzaga kubamenyesha ko twakiriye ukwinubira ubuziranenge bw’ikibuga ku makipe yahakiriwe anenga urwego rw’ubwatsi bw’ikibuga gikinirwaho.
“Ikigeretse kuri ibyo na raporo z’abari bahagarariye CAF kuri iyi mikino bahuza n’ibyo, binubira ireme ry’ubwatsi bw’ikibuga.”
“Kubera iyo mpamvu, CAF izakora ubugenzuzi bwigenga buzakorwa n’inzobere yayo mu bijyanye n’ibibuga areba urwego rw’ikibuga niba cyakoreshwa mu mikino y’urwego rwa mbere rw’imikino mpuzamahanga ya CAF na FIFA.”

U Rwanda ruzongera kwakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 tariki 19 Werurwe 2023, nyuma y’iminsi itatu rwakire Lesotho hanyuma tariki 8 Ukwakira 2025 rwakire Benin.