Mu gitondo cyo kuri uyu kane umugore wa Kendrick Lamar Whitney Alford arikumwe n’itsinda ry’abamuherekeza bagaragaye mu mihanda yo mu gace ka Biryogo aho yagiye guharira mw’iduka rya Nyamirambo Women’s Center.
Uyu mugore ubwo yageraga muri ako gace gakunze gusurwa n’abanyamahanaga benshi kubera ibikorwa byinshi by’ubucuruzi buciriritse yari acungiwe umutekano bikomeye ku buryo bukomeye cyane .
Ubwo yinjiraga aho badodera Imyenda Atelier de couture’ abagore bakoreramo babanje gusabwa kudakoresha telefone zabo bafata amashusho kuko bitari byemewe .
Nyuma y’iminota mike yinjiye muri iryo duka yongeye kugaragara asohotse afite bimwe mu bintu yari amaze guhahamo
Uyu mugore afitanye abana babiri na Kendrick, umukobwa witwa Uzi n’umuhungu witwa Enock.
‘Nyamirambo Women Center-NWC’ ikorera mu Karere ka Nyarugenge, yatangiye ari itsinda ry’abakobwa n’abagore 18 bishyize hamwe batangira urugendo rwo kwigira binyuze mu kwihangira imirimo.
Bivugwa ko imwe mu mitako yakoreshejwe ubwo Igikomangoma Charles w’Ubwongereza yakiraga Abakuru b’Ibihugu ubwo yari mu nama ya CHOGM yakoresherejwe muri ‘Nyamirambo Women Center-NWC’