SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Cardi B na Offset iby’urukundo rwabo bikomeje kuba inshoberamahanga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Cardi B na Offset iby’urukundo rwabo bikomeje kuba inshoberamahanga
Imyidagaduro

Cardi B na Offset iby’urukundo rwabo bikomeje kuba inshoberamahanga

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 5, 2023
Share
SHARE

Umuryango w’Umuraperi Offset na Cardi B watangiye kuvugwamo urunturuntu, aho uri gukinira ibisa n’imikino y’injangwe n’imbeba ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijoro ryo ku Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, Cardi B na Offset batunguye ababakurikira, buri umwe akura undi mu mubare w’abo akurikira ku rubuga rwa Instagram.

Cardi B na Offset bahagaritse gukurikirana kuri uru rubuga, bitera benshi gutekereza ko bashobora kuba bagiye kongera gutandukana, nkuko byagenze mu 2018.

Aba bombi bahagaritse gukurikirana nyuma y’umwanya muto basa nk’abari mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Cardi B ushinjwa gukongeza uyu mwuka mubi, yatangarije kuri Instagram, ko “ Rimwe na rimwe umuntu akura akarenga umubano arimo.”

Offset na we abinyujije kuri urwo rubuga, yaciye amarenga yo gusubiza umufasha we atambutsa amashusho yo muri Filime yakunzwe cyane yitwa “Scar Face” aho umukinnyi uyikina aba yicaye mu rukarabiro yashobewe avuga ko ntawo kwizera afite.

Cardi B nta guca ku ruhande , yahishuye ko arambiwe kurinda amarangamutima y’abandi bantu. Yavuze ko ashaka kongera kwiyitaho mbere yo kwita ku bandi.

Yagize ati “Ndambiwe kurinda amarangamutima y’abantu, ngomba kwishyira imbere.”

Si ubwa mbere aba bahanzi bagiranye ibibazo mu rukundo kuko no mu kwezi kwa Nzeri mu 2018, aba bombi batandukanye bapfa ko Offset yaciye inyuma Cardi B nyuma y’amezi make bibarutse imfura.

Aba bahanzi bari mu bafite amazina akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi muri rusange, bongeye gukozanyaho nyuma y’imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo cyane ko batangiye kubana mu 2017.

 

Wema Sepetu yahishuye agahinda aterwa no kutazabyara mu buzima bwe bwose
Amazina y’ubuheta bwa Rihanna akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu
#Kwibuka31 : Itsinda rya Traffic rigizwe na Semuhungu Eric,Mc Nario,Dj Caspi basabye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kurwanya Abapfobya Jenoside
Ozone Entertainment yatangije ikigo cy’abanyamideli yise NAF Model Empire
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Windows Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Bingo Cash Island

May 28, 2024

Win With Top Australian Pokies

September 5, 2023

Best Free Spins Casino Ireland

April 9, 2019

Legalization Of Casino Gambling Dublin

June 14, 2020

Gday Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?