Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yatangiye gahunda yiswe icyacumi ku bakiliya bayo aho basubizwa 10% y’amafaranga bakoresheje bagura ama-unite na internet banyuze kuri konti ya Airtel Money.
Ni gahunda yatangiranye na tariki 1 Ukuboza 2023 kuri buri muntu wese ukoresha Airtel Money yaba mushya cyangwa uyimazeho igihe.
Kuva uyu munsi ugura ama-unite cyangwa internet akoresheje Airtel Money ahita ahabwa icyacumi cy’amafaranga yakoresheje agura, agashyirwa kuri konti ye ya Airtel Money ako kanya.
Ni ukuvuga ko uguze internet ya 5000 Frw, ahita abona icyacumi cyayo (ni ukuvuga 500 Frw) ahita ajya kuri konti ya Airtel Money.
Umuyobozi wa Airtel Money, Jean Claude Gaga, avuga ko bateguye iyi gahunda mu gushimira abakiliya bayo ndetse bigamije kwagura umubare w’abakoresha uyu muyoboro.
Yagize ati “Turifuza gutanga ishimwe ku bakiliya bacu kuba barabanye natwe, icyo turi gukora ni uko buri wese uri kuri Airtel Money buri uko azajya agura ama-unite cyangwa internet iyo ari yo yose imunogeye akoresheje Airtel Money azajya ahita ahabwa inyongezo ya 10% y’amafaranga yakoresheje.”
“Ni amafaranga azahabwa kuri konti ye ye Airtel Money ntayahabwa nk’ama-unite cyangwa ikindi, ni amafaranga asubizwa. Ushobora no kuyakoresha ugura ibindi cyangwa se ukayaha undi dore ko no kohereza ari ubuntu.”
Iyi serivisi ishoboka iyo ari wowe wiguriye internet cyangwa ama-unite ukoresheje Aitel Money unyuze kuri *182*2# ugakomeza gukurikiza amabwiriza.
Muri Airtel kuvana amafaranga kuri konti yawe ya banki uyashyira kuri Aitel Money byose bikubaruyeho nabyo byagizwe ubuntu.
Umucuruzi ufite code ya Airtel Money nta kiguzi cya serivisi acibwa iyo yakiriye amafaranga atarengeje 5000Frw.
Ikindi cyateguriwe abacuruzi bakorana na Airtel Money ni uko iyo bakiriye abakiliya batanu bishyuye na Airtel Money na we akakira kuri code ya Airtel ahabwa iminota 50 ahamagaza ku mirongo yose na MBs 500 za internet.
Ibi ni bimwe mu bikorwa Airtel Rwanda ikomeje gukorera abakiliya bayo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ndetse bizanakomeza mu mwaka utaha.