K’ubufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’iry’uyu mukino mu gihugu cya Brésil, abatoza batatu b’Abanyarwanda berekeje muri Brésil mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri.
Abo batoza ni Mutabazi Richard usanzwe ari umutoza mukuru wa Police Volleyball, Matsiko Amos Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri iyo kipe y’Abashinzwe Umutekano na Rwamahungu Richard Ushinzwe kongera imbaraga abakinnyi muri APR Volleyball Club.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Brésil, ryahaye ubutumire u Rwanda, bwasabaga ko amakipe yashobora gutegera abatoza ba yo, yabohereza guhugurirwa muri iki Gihugu ubundi ibindi bijyanye n’uko abo batoza bazabaho mu gihe cy’amahugugurwa, bikazishyurwa biciye mu bufatanye bwa FRVB n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri icyo gihugu.
Richard uba muri APR VC, yamaze kugera muri Brésil, mu gihe Musoni na Matsiko bafashe indege mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.
