Umukinnyi wa filime, Amb Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ari mu byishimo nyuma kwegukana igihembo cya Great Achiever Awards bitangirwa muri Nigeria bihabwa abagize uruhare mu iterambere ry’ikiremwamuntu na sosiyete muri rusange.
Ni igihembo yahawe mu ijoro rya tariki 26 Ugushyingo 2023, nyuma y’amasaha make yari amaze kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko ubu ari gusubiramo neza ijambo aribuvuge ngo atagira abo asebya
Uyu mukobwa uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyiraho ubwo butumwa benshi mu bamukurikira bamweretse ko inama yigiriye ariyo kandi ari byiza kutiheb aigihe cyose .
Alliah Cool na bagenzi be babana mu itsnda rya Kigali Boss Babies bamaze iminsi mu gihugu cya Nigeria aho bagiye mu gikorwa cyo kumurika Filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi, mbere y’uko ijya hanze.
Alliah Cool mbere y’uko we na bagenzi be bahaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku wa 8 Ugushyingo 2023, yatangarije itangazamakuru ko bagiye kwerekana filime ku bafatanyabikorwa.
Ati “Muri Nigeria hari ibigo twaganiriye ku mushinga wacu bifuza gukorana natwe, rero tugiye kubamurikira aho ugeze barebe uko bimeze hanyuma twanzure uko filime yacu izasohoka n’aho izasohokera.”
Alliah Cool yavuze ko nyuma yo kumvikana n’abazerekana iyi filime aribwo noneho bazayimurika ku mugaragaro yaba muri Nigeria ndetse n’i Kigali.
Kuva itsinda rya Kigali Boss Babes ryashingwa, bahise batangira umushinga wo gukora filime igaruka ku buzima buhenze aba bakobwa babamo umunsi ku wundi.
Ni filime yafatiwe mu bihugu bitandukanye aba bakobwa bakunze gutemberamo, ifatirwa muri hoteli akomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo yewe hari n’amashusho yayo yafatiwe mu ndege.