Abahanzi batandukanye bakomeye barangajwe imbere na Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, Umukirigitananga Sophia Nzayisenga ndetse n’amatorero arimo Ibihame by’Imana, Inyamibwa na Inganzo Ngari bashimishije benshi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyasoje ibyazungurutse intara zose z’u Rwanda guhera muri Nzeri uyu mwaka.
Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushingo. Cyabanjirijwe n’ibindi byazengurutse intara birimo icyahereye i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bikomereza i Huye ku wa 30 Nzeri; ku wa 7 Ukwakira 2023 byabereye i Ngoma mu gihe ku wa 14 Ukwakira 2023 byabereye i Rubavu.
Basile Uwimana wamenyekanye mu itangazamakuru cyane kuri televiziyo y’u Rwanda mu biganiro bitandukanye, niwe wayoboye iki gitaramo.
Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu Rugo.
Nzayisenga Sophia ni we wabanje ku rubyiniro. Uyu mubyeyi yaririmbye ibihangano bitandukanye. Uyu mukirigitananga yifashishije iki gicurangisho yashimishije abitabiriye mu bihangano bye birimo “Urweze” yakoranye n’umusizi Murekatete uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu busizi n’ibindi bitandukanye.
Uyu mugore yanyuzagamo akivuga bya Kinyarwanda yabijyanisha no gukirigita Inanga bikizihira benshi bitabiriye.
Yakurikiwe n’Itorero Inyamibwa AERG rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda. Ryaririmbye indirimbo zitandukanye zamenyekanye zirimo iyitwa “Amararo”, “Inkindi y’u Rwanda’’, “Nta makemwa” yamamaye mu myaka yo hambere, “Ndaraye” n’izindi zitandukanye.
Cyusa Ibrahim ni we wakurikiyeho aherekejwe na bamwe mu bagize Itorero Indashyikirwa bamucurangiye bakanamufasha kuririmba. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo “Migabo” yahimbiye Perezida Paul Kagame, “Imenagitero” ya Rugamba Sipiriyani, “Rwanda nkunda”, “Muhoza’’, “Agasaza’’ na “Nyaruguru”.
Uyu muhanzi wavuye ku rubyiniro saa tatu n’iminota 16 yashimishije beshi ndetse mu bari bamubanjirije niwe wabashije guhagurutsa abantu.
Ibihame by’Imana nibo bakurikiye uyu muhanzi barahamiriza biratinda. Ibihame Cultural Troupe ni Itorero rigizwe n’abasore barenga 40, nta mukobwa n’umwe ubarizwamo. Batangiye gukora mu 2013 ari abantu batatu, ritangijwe na Bahizi Aimable hamwe na Igihangange Emery Mukuru wa Massamba Intore ndetse na Burigo Olivier.
Aba basore bari baherekejwe n’abarimo abana bakiri mu myaka iri munsi ya 15 bakurikiwe na Ruti Joël.
Ruti Joël yaririmbye indirimbo ze ziri kuri album ye ya mbere aheruka gushyira hanze yise ‘Musomandera’. Yaririmbye indirimbo ze zirimo “Mwiza”, “Cunda” n’izindi zitandukanye ariko asoreza ku “Igikobwa” yashimishije abiganjemo inkumi.
Uyu musore na we ibihangano bye byashimishije benshi bakunda umuziki gakondo ariko uvanzemo izindi njyana zigezweho.
Ruti asoza yafashe umwanya yibutsa abakunzi be ko ku wa 26 Ukuboza 2023 afite igitaramo mu Intare Arena.
Basile Uwimana wari uyoboye igitaramo, yahise ahamagara Inganzo Ngari. Abagize iri torero bahise bagera ku rubyiniro baca umugara nabo bashimisha benshi mu mbyino n’indirimbo zitandukanye zitandukanye bya Kinyarwanda.
Muyango wabanjirije Cécile Kayirebwa yasusurukije abantu mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe. Yaririmbye indirimbo zirimo “Sabizeze”, “Karame Uwangabiye”, “Inganzo” n’izindi nyinshi.
Mu kuririmba yanyuzagamo agatebya, hari nk’aho yagize ati “Twari dukumburanye, nagize Imana hari abambanjirije ntabwo muri bundushye mwishimye […] mwihanganye, igihe bahereye babamena amatwi ntimurambirwa?’’
Uyu muhanzi yavugaga ibi agahita yanzika n’indi ndirimbo.
Cécile Kayirebwa ni we wasoje iki gitaramo. Uyu mubyeyi umaze kugira intege nke yaje ku rubyiniro asindagizwa maze ahabwa ibyicaro atangira gususurutsa abitabiriye. Yafashijwe ku rubyiniro na Symphony Band yamucurangiye ndetse n’itsinda rya Ange na Pamella ndetse n’umuririmbi Alouette Munganyinka bamufashije mu buryo bwo kuririmba.
Kayirebwa yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo iyo yise “Indamukanyo”, “Urubambye Ingwe”, “Ndare”, “Ngarara” igaruka ku mugore wakumbuye umugabo we, “Tarihinda’’, “Iwacu” n’izindi.
Uyu mubyeyi nubwo atabashije guhaguruka ngo abyinane n’abakunzi be, uko yaririmbaga indirimbo abantu bihagurutsaga bakabyina bataraka abandi bakaririmbana nawe kuva ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma.
Uyu mubyeyi yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo, iki kikaba ari kimwe mu byatumye benshi bitabiriye bari bamufitiye urukumbuye rwinshi.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu bazwi barimo Dr Bizimana Jean Damascène uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), abahanzi barimo Jules Sentore, Bwiza, Tizzo wo muri Active n’abandi batandukanye.
Ikigo cy’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute [RFI], muri ibi bitaramo byabaye muri uyu mwaka, cyegereye abatuye uturere twose byanyuzemo basobanurirwa ibikorwa na serivisi iki kigo gitanga zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n’ibiyobyabwenge, gupima imibiri y’abitabye Imana hagaragazwa icyateye urupfu, gupima alchool yageze mu mubiri w’umuntu n’ibindi byinshi.