Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatangiye neza itsinda Somalia 1-0 mu mukino ubanza wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA U 18.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo, kuri Jomo Kenyatta International Stadium haberaga Umukino wahuzaga Amavubi U-18 na Somalia y’abatarengeje imyaka 18.
Igitego cy’amavubi cyabonetse ku munota wa 45 gitsinzwe na Sibomana Bobo Sultan, gusa amavubi yabonye ikarita itukura ku munota wa 38 w’umukino,ihawe umuzamu wa Amavubi

Umukino warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 bwa Somalia.

Kuri iyi nshuro CECAFA irimo gukinwa n’ibihugu 8, U Rwanda ruri mu itsinda A rikinira kuri Kisumu Jomo Kenyatta International Stadium, U Rwanda ruri kumwe na Kenya, Sudan na Somalia.
Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, South Sudan na Uganda bo bakinira kinira kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega.

