SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza
Imikino

Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: November 20, 2023
Share
APR VC ntiyahiriwe n’iri rushanwa
SHARE

Umukinnyi wa APR Volleyball, Gisubizo Merci uherutse kuvusha amaraso umutoza we, yemeye amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi avuga ko atazongera.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu mikino ya Volleyball iguza amakipe yo mu Bihugu bituruka mu Karere ka Gatanu ‘Zone V Volleyball Club Championship 2023’ yaberaga muri BK Arena, hagaragayemo igikorwa cyo gukubita cyagawe na benshi.

Hari mu mukino wahuzaga APR VC na Police VC yayitsinze amaseti 3-0, maze ubwo umukino wari ugeze ku iseti ya Kabiri, Gisubizo Merci akubita umutwe umutoza we wungirije, Rwanyonga Mathieu.

Gisubizo Merci uherutse kuvusha amaraso umutoza we

Ubwo uyu mutoza yasabaga akaruhuko kazwi nka time-out, uyu mukinnyi yavuye mu kibuga akeka ko ari we bagiye gusimbuza, maze asohoka abwira uyu mutoza we nabi.

Ubwo uyu mutoza yafataga uyu mukinnyi mu gatuza amusobanurira ko atari we yari agiye gusimbuza, umukinnyi yahise amukubita umutwe ku mazuru ndetse ava amaraso.

Gusa nyuma yo gusanga yarakoze amakosa adakwiye, Gisubizo yasabye imbabazi uyu mutoza ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuri iyi myitwarire yanenzwe na benshi.

Uyu mukinnyi yabicishije mu ibaruwa yandikiye Rwanyonga, agaragaza guca bugufi ndetse avuga ko ibyo yakoze atazabyongera ukundi.

Uretse gusaba imbabazi umutoza yakubise, Merci yanazisabye Abanyarwanda n’abakunzi b’umukino wa Volley muri rusange.

 

 

Yasoje avuga ko aya makosa yakoze, atazayongera ukundi kandi yiyemeje gukomeza gufasha ikipe ye mu gihe yaba ahawe imbabazi.

 

Uyu musore ni umwe mu beza bakina umukino wa Volley mu Rwanda ndetse utanga icyizere cy’ejo hazaza he, ariko ukigorwa n’imyitwarire mibi.

 

APR VC ntiyahiriwe n’iri rushanwa

Nshuti Innocent ashobora kujya gukina muri Tunisia !
CAF igiye gusuzuma ikibuga cya Huye!
Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport
Ferwacy yijeje abakinnyi ko igiye gukurikirana ibibazo byabo
Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy ategerejwe muri Rayon Sports!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Aspers Casino Online

May 28, 2024

Gambling Law Changes Ie

March 24, 2020

Bitcoin Irish Casinos 2023

May 28, 2024

Y88 Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Australian Roulette Lucky Numbers

September 5, 2023

What Online Casinos Offer Free Blackjack Demos In Limerick Ireland

October 12, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?