Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yagurishije inzu ye iri mu murwa mukuru w’icyo gihugu I Londre .
Nkuko tubikesha ikinyamakuru mansion Global iyo nzu iherereye mu gace ka Islington yari imaze amezi atarenze atandatu ku isoko.
Gusa nyuma yoyo mezi biravugwa ko uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’intebe Boris Johnson yabonye umuguzi w’inzu iri mu majyaruguru, ya Londre.
Iyo amakuru agera hanze avuga yari yashyizwe ku isoko ku gaciro ka miliyoni £3,75 (miliyoni 4.8 US), yagurishijwe muri Nzeri 2023 nkuko ikinyamakuru Mansion Global Kibitangaza gusa Umwirondoro w’umuguzi ndetse n’amafaranga yatanzweho ntibirajya ku karubanda .
Bwana Johnson yari yaraguze iyi inzu mu 2009 arikumwe n’umugore we Marina, kuri miliyoni £2.3, nk’uko byanditswe gusa yagurishijwe nyuma yaho aba bombi batse gatanya umwaka ushize .