SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Uruganda rwa SKOL rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 185
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Uruganda rwa SKOL rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 185
Ubuzima

Uruganda rwa SKOL rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 185

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/03 at 7:55 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisindisha ndetse n’ibidasindisha, rwageneye ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye igera ku 185, igizwe n’abantu 842.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo, ni bwo Skol yatanze ubu bwisungane mu muhango wabereye ku kibuga giherereye mu Nzove aho uru ruganda ruherereye. Iyi gahunda isanzwe ari ngarukamwaka kuri uru ruganda aho ikora ibikorwa by’ubugiraneza ku muryango nyarwanda by’umwihariko abari mu gace uru ruganda rukoreramo.

Abaturage bo mu kagari ka Nzove mu Karere ka Nyarungege ari naho SKOL ikorera, bahawe ubwisungane mu kwivuza mu cyiciro cya 2023-24 .

Eric Gilson Umuyobozi mushya wa SKOL Brewery Limited, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko uruganda rwa SKOL ruba rurajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage. Ati: “SKOL Brewery Limited ntabwo ireba ku nyungu gusa z’uruganda”.

“Duterekeza cyane ko imibereho myiza y’abaturage ari ibuye ry’ifatizo ku iterambere n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu. Ibyo dukora byose nk’uruganda twifuza ko hari ibyajya bigaruka mu nyungu za rubanda”.

Eric Gilson umuyobozi mushya wa SKOL yemeza ko ikibaraje ishinga ari ugukorera mu muryango ufite ubuzima buzira umuze kuko ariyo mbarutso y’iterambere

Musabyimana Oliver umwe mu baturage bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko ibyo SKOL ibakorera ntacyo babinganya. Yagize ati: “Ndi umubyeyi w’abana 7 n’umugabo umwe, iyi gahunda yo kuduha ubwisungane tuyakira neza.SKOL ni umubyeyi kuko aratugoboka cyane.

Uyu mwaka uruganda rwa SKOL runyishyuriye ubwishingizi ubaye uwa 5, bivuze ko imaze kumfasha ikintu kinini ntazi niba nari kuzabishobora iyo itahaba.”

Uwakiriyimfura Emmanuel nawe ari mu bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko “kuba SKOL ikorera mu kagari kacu ka Nzove, ni iby’agaciro gakomeye kuko itwitaho. Ndi umupapa w’abana 3 n’umugore, urumva ko rero ubwisungane bw’abantu batanu umuntu abashije kubuguha, ntacyo aba atagukoreye.”

Uruganda rwa SKOL rusanzwe rugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha umuryango nyarwanda, harimo  kwifatanya nabo mu muganda rusange, guha Leta ubufasha bw’ibanze ku bahuye n’ibiza, ndetse n’ibindi.

 

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul November 3, 2023 November 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Tanzania Umuhanzi Nezo B yishwe n’umugore

June 22, 2023
Imikino

Imodoka ya Lewis Hamlton yakoresheje muri 2013 yagurishijwe miliyari 18 z’amanyarwanda

November 21, 2023
Imyidagaduro

Shakib Cham umugabo wa Zari arashinjwa kudatanga indezo ku mwana be

February 2, 2024
Imyidagaduro

Ibihangano bya Bwiza bigiye kujya bicuruzwa na ‘Empire Distribution’

December 6, 2023
Imyidagaduro

Bushali n’abanyarwenya Muhinde,Umushumba na Pirate bagiye gutaramira I Musanze

May 5, 2025
Andi makuru

Yvan Muziki yongeye kugaruka ku butabazi Perezida Kagame yakoreye umubyeyi we .

July 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?