Mu Gihe abanyarwanda bari kugana mu mezi ya nyuma y’umwaka abahanzi batandukanye bakomeje kugenda batumirwa mu bitaramo bitandukanye harimo cyane ibya Gakondo aho mu mpera z’ugushyingo mu Kigali hateguwe igitaramo cy’injyana gakondo cyiswe kigali Kulture Konekt cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane nka Ruti Joel .Umusizi Rumaga ,Shauku band n’Itorero Inyamibwa .
Iki gitaramo cyateguwe na Ma Africa kizaba kigamije guhuriza hamwe abantu batandukanye maze bagaratama mu njyana gakondo binyumvira zimwe mu ndirimbo gakondo ndetse n’ibisigo aho bazaba bishimira ibihe byiza bagize muri Uyu Mwaka .
Mu kiganiro n’umwe mu bayobozi ba Ma Africa yadutangarije y’uko bahisemo bariya bahanzi kubera ko ari bamzwe mu bakunzwe cyane mu njyana gakondo kandi bafite ibihangano byiza cyane bakaba barifuje kuba aribo batangirana nabo ariko kubera ko gahunda bafite izaba ngarukakwezi bazajya bagenda bazana n’abandi benshi kuko ari benshi kandi bafite ibihangano bikunzwe .
Biteganyijwe ko igitaramo Kigali Kulture Konnekt kizaba ku tariki ya 24 Ugushyingo kikabera muri camp Kigali ahazwi nka KCEV aho kwinjira bizab ari amafaranga 5000 ahasanzwe ,10.000 muri Vip ,20.000 muri VVIP naho ameza y’abantu batandatu akazab ari 200.000Frw