Abasifuzi bazasifura umukino w’ishiraniro wa APR FC na Rayon sports kuri icyi cyumweru bamenyekanye
Uyu mukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda, bamwe badatinya kuvugako ari derby uzaba kuri icyi cyumweru ku isaha ya saa kenda (15h00′)
APR FC na Rayon sports ni amakipe asanzwe ahangana mu Rwanda cyane ko ari nayo afite abafana benshi ndetse n’ibikombe byinshi byaba ibya shampiyona ndetse n’ibyigihugu (igikombe cy’amahoro).
Uyu musifuzi umaze imyaka 10 agizwe mpuzamahanga na FIFA, Abdul Twagirumukiza niwe wahawe inshingano zo gukiranura abavandimwe kuri Kigali Pele Stadium.
Azaba yungirijwe na Ishimwe Didier nk’umusifuzi w’igitambaro na Mugabo Eric. Umusifuzi wa 4 azaba ari Rulisa naho Commiseri azaba ari Bushayija Paul.
Aya makipe yombi nubwo Shampiyona izaba iri ku munsi wa 9, yombi azaba akina umukino wa 8 kuko afite ikirarane cyatewe n’imikino nyafurika.
Umukino uheruka guhuza ibi bigugu byo mu mujyi wa Kigali, isaro ry’i nyanza (Rayon sports/ Gikundiro) yatsinze itababariye ku mukino wa nyuma wa super cup ibitego 3 -0 bya Gitinyiro (APR FC)
Bagiye kwesurana Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 17 inganya na Musanze ya mbere bitandukanwa n’ibitego, Rayon sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 12.