Li Shangfu wari umaze amezi abiri atagaragara mu ruhame, yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo mu Bushinwa.
Nta bisobanuro byatanzwe by’impamvu Shangfu yakuwe ku mirimo ndetse nta n’umusimbura watangajwe.
Shangfu akuwe ku mwanya nyuma y’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare bamaze iminsi bakurwa mu mirimo barimo na Qin Gang wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Nyakanga uyu mwaka.
Shangfu na Qin bahise bakurwa muri Komite nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi, CPC nkuko Televiziyo ya CCTV yabitangaje.
Kwirukana Minisitiri w’Ingabo bibaye mu gihe u Bushinwa bwitegura kwakirana inama mpuzamahanga y’abashinzwe ingabo n’umutekano mu bihugu bitandukanye.
Mu minsi ishize, Reuters yatangaje ko Shangfu ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho bya ruswa yabaye mu itangwa ry’amasoko ya gisirikare.
Shanfu yaherukaga kugaragara mu ruhame tariki 29 Kanama ubwo yari mu nama y’umutekano hagati y’u Bushinwa n’Afurika.Yagizwe Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa muri Werurwe uyu mwaka.