Perezida wa Tanzania Dr.Samia Suluhu Hassan yemeye ko buri gitego Simba SC izashyira mu izamu rya Al Ahly SC azajya akishyura miliyoni icumi z’amashilingi ya Tanzania.
Simba SC izakina na Al Ahly SC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2023 hafungurwa Africa Football . umukino uzabera kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam .
Amakipe umunani akomeye ku mugabane wa Afurika azitabira iri rushanwa rifite agaciro miliyoni 9,6 y’amadolari y’Amerika, biteganyijwe ko azahindura umupira w’amakipe ku mugabane wa Afurika nkuko tubizi ubu.
Nyuma y’ikiruhuko mpuzamahanga cya Fifa,iyi kipe yo mu gihugu cya farawo yongeye gukora imyitozo ku wa kabiri i Cairo nyuma y’uko bakinnyi babo bari bagiye mu makipe y’igihugu.
Ku wa gatatu, tariki ya 18 Ukwakira, biteganijwe ko Al-Ahly izagera mu murwa mukuru wa Tanzaniya nkuko biri kuri gahunda y’indege .
ni mu gihe iki ya Simba Sport Club yakoze imyitozo yayo ku wa mbere ninjoro nyuma yo gutsinda Dar City Ibitego 5-1 mu mukino wa gicuti