SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Keza Hotel yateguriye abakunzi ba Muzika Igitaramo cy’indirimbo zakanyujijeho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Kwamamaza > The Keza Hotel yateguriye abakunzi ba Muzika Igitaramo cy’indirimbo zakanyujijeho
Kwamamaza

The Keza Hotel yateguriye abakunzi ba Muzika Igitaramo cy’indirimbo zakanyujijeho

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/18 at 12:59 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Mu gihe  muri iyi minsi abanyarwanda  benshi baba  bitegura kujya muri  week end niko benshi baba bifuza aho bazasohokera  kugira ngo bishimane n’inshuti ndetse n’imiryango yabo ugasanga bamwe  barahabura  kandi muri uyu mujyi wa Kigali hari henshi wasohokera .

Ni muri  ubwo buryo The  Keza Hotel  yabateguriye igitaramo  cyo gusaba  bise  Tubonge  Silent Disco  cy’indirimbo zo hambere  (Old School) aho abazakitabira bazabasha kwishimana buri wese  yisabira  indirimbo yakunze mu myaka  yashize .

Iki gitaramo giteganyijwe  kuba ku tariki  ya  28 Ukwakira  2023 guhera  I saa  ya saa kumi n’ebyiri kugeza  mu masaha akuze aho buri muntu wese uzitabira icyo gitaramo  kwinjira azaba ari ubuntu  ariko yagura  icyo kurya cyo mu bwoko bw’inyama bita  Lagu agahabwa inzoga  2  naho wagura  Pizza  2 ugahabwa indi y’ ubuntu .

Uretse  ibyo buri wese uzitabira  azaba  ari gucurangirwa  umuziki mwiza binyuze muri ecouteri naba dj babiri bari mu bakunzwe muri Kigali  aribo Dj Alex na  Dj Gomez .

Mu kiganiro  n’Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa  Muri The Keza  Hotel Bwana Bosco Nkurikiyinka uzwi nka  BBM yatubwiye ko bategura ibitaramo n’ibiro nkibi mu rwego rwo gukomeza guha serivise nziza  abakiliya babo  kuko baba babibasabye kandi bikaba biri muri gahunda  ya The Keza Hotel gufata neza abagana ..

BBM yakomeje  atubwira ko kujya muri  The Keza Hotel  bitari ugutembera gusa, ahubwo abayigana baryoherwa n’ubwiza bwa serivisi itanga, zaba amafunguro, aho kuryama, ibinyobwa n’ibindi bikorwa bifasha abantu kwishima bijyanye n’amahitamo yayo.

Iti “Turajwe ishinga no kukwereka ibyumba ntagereranywa, restaurants na bar bitandukanye bituma aho waba uturutse hose wishimira kuguma mu Mujyi wa Kigali.”

Ku bashaka ikiruhuko iyi hoteli ibafitiye ibyumba biba birimo buri kimwe cyose umuntu ashobora gukenera.

Ni ibyumba Umuturarwanda n’ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba wese aba afite umwihariko wo kukibona kuva ku madorali 50 kugera  kuri Aparitema irimo ibintu byose  ku madorali hagati ya 1800 na 2000 ukwezi kose , bikongerwaho na serivisi ntagereranywa uwagifashe ahabwa.

Umukiliya  ugannye  iyi hotel abasha kubona Pariking y’Ubuntu ,Amafunguro ya mu gitondo(Breakfast) ,Internet y’ubuntu (Free Wi-fi )

Sibyo ibyo gusa  The Keza Hotel  ifite  akabyiniro kiyubashye kaziw nka K Lounge ndetse  na Restaurant nziza wasangamo  ubwoko bwoze bw’amafunguro  yo kw’isi hose .uretse ibyo  ifite n’ubwogero  bwiza(Pisine) n’ubusitani bwo kumviramo  amahumbezi ya Kigali .

Tubibutse ko The Keza Iherereye mu murenge wa Kimironko  hepfo y’umurenge ku muhanda KG 44  Kimironko  kandi ushobora  kubabona kuri Telefoni igendanwa  0788309912.

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Maltona gikorwa na Skol

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol cyitwa Maltona

Nsanzabera Jean Paul October 18, 2023 October 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa wa RGB yasabye Abanyamadini kurushaho kubera maso abakirisitu

January 21, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Demarco wari utegerejwe i Kigali yahageze

January 26, 2023
Imyidagaduro

Itorero Inganzo Ngari rikomeje imyiteguro y’igitaramo ryise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda

July 19, 2023
Imyidagaduro

Juno Kizigenza na Kevin Kade bishimiwe n’abitabiriye ibirori byo kumurika Skol Malt nshya Nshya muri kigali Universe

November 16, 2024
Imyidagaduro

Phil Peter agiye gutaramira ku mugabane w’Uburayi

June 6, 2023
Imyidagaduro

Miss Muheto Divine yasabiwe gufungwa Umwaka n’amezi 8

October 31, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?