Amatike ahenze ku bifuza kwitabira igitaramo cy’itsinda ‘Boys II Men’, yari ari kugura ibihumbi 100Frw, yamaze gushira ku isoko. Ubu hasigaye hagurishwa ay’ibihumbi 70 n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa East African promoters iri gutegura iki gitaramo cy’ibi byamamare bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabwo zatangaje ko ayo matike yashize
Amatike yo kwinjira yatangiye gushira ku isoko mu gihe byamaze kwemezwa ko aba bahanzi bazafatanya na Andy Bumuntu mu gihe Regis Isheja ari we uzakiyobora.
Iri tsinda rya Boys II Men rigizwe n’abagabo batatu, ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.
Ni itsinda ribitse ibikombe bine bya Grammy Awards, birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.
Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023.