SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Malia Umukobwa wa Obama yagaragaye mu muhanda atumura itabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Malia Umukobwa wa Obama yagaragaye mu muhanda atumura itabi
Utuntu n'utundi

Malia Umukobwa wa Obama yagaragaye mu muhanda atumura itabi

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: October 6, 2023
Share
SHARE

Malia Obama, umukobwa mukuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yavugishije benshi nyuma yo kugaragara atumura itabi mu muhanda i Los Angeles.

Page Six yatangaje ko Malia Obama yagaragaye i Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ari kunywa itabi. Uyu mukobwa yafotowe ari kumwe n’inshuti ze bishimanye anywa itabi.

Uyu mukobwa mu mafoto yagiye hanze harimo iyo aba ari gusohoka mu nzu y’ubucuruzi, indi asa nk’uri kugenda mu muhanda anywa itabi mu gihe indi aba ari kumwe n’inshuti ye bahagaze iruhande rw’imodoka baganira.

Malia Obama yagaragaye atumura itabi nyuma yaho murumuna we Sasha Obama na we aheruka kugaragara ari kumwe n’inshuti ze baganira bahererekanya itabi. Uyu mukobwa yari avuye mu birori.

Sasha yari yambaye akenda ko hejuru gahisha amabere ndetse n’ijipo ndende kandi nini y’umukara.

Igihe amafoto y’uyu mukobwa yajyaga hanze, bamwe bagaragaje ko ari uburenganzira bwe, abandi bavuga ko yiganye imico ya se cyane ko yigeze kuvuga ko hari igihe yanyweye itabi ku rwego rwo hejuru. Ni nako byagenze kuri mukuru we.

Obama w’imyaka 62 mu 2009 yavuze ko na we yanyweye itabi mu gihe cy’ubugimbi bwe na nyuma amaze kurushinga ariko akaza kurireka ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise “A Promised Land’’ yagaragaje ko uyu mukobwa we mukuru Malia Obama ari mu bamufashije kureka kunywa itabi. Obama yayoboye Amerika mu 2009-2017.

Michelle Obama aheruka kugaragaza ko abakobwa be Sacha Obama w’imyaka 22 na mukuru we Malia Obama, bamaze igihe bimukiye mu Mujyi wa Los Angeles nyuma yo gusoza kaminuza.

Kuva bakwimukira muri uyu mujyi aba bakobwa bakunze kugaragara basohokanye n’ibyamamare mu masaha ya mu gitondo. Mu minsi yashize bagaragaye bari kumwe na Drake mu kabyiniro The Bird Streets Club.

Alexei Navalny utavugaga rumwe na leta y’uburusiya yaguye muri Gereza
Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yagurishije inzu ye iri Londre .
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itanu
Perezida Kagame ari mu Bufaransa mu nama yiga ku gukora inkingo
Bill Richardson wigeze kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yitabye Imana 
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Plinko Casino Games

May 28, 2024

Casino No Deposit Bonus Codes 2025 Australia

February 25, 2025
Andi makuru

Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo

April 10, 2025

Live Poker Casino Online

February 25, 2025

Casino Withdrawal To Credit Card

May 28, 2024

Olay Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?