Malia Obama, umukobwa mukuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yavugishije benshi nyuma yo kugaragara atumura itabi mu muhanda i Los Angeles.
Page Six yatangaje ko Malia Obama yagaragaye i Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ari kunywa itabi. Uyu mukobwa yafotowe ari kumwe n’inshuti ze bishimanye anywa itabi.
Uyu mukobwa mu mafoto yagiye hanze harimo iyo aba ari gusohoka mu nzu y’ubucuruzi, indi asa nk’uri kugenda mu muhanda anywa itabi mu gihe indi aba ari kumwe n’inshuti ye bahagaze iruhande rw’imodoka baganira.
Malia Obama yagaragaye atumura itabi nyuma yaho murumuna we Sasha Obama na we aheruka kugaragara ari kumwe n’inshuti ze baganira bahererekanya itabi. Uyu mukobwa yari avuye mu birori.
Sasha yari yambaye akenda ko hejuru gahisha amabere ndetse n’ijipo ndende kandi nini y’umukara.
Igihe amafoto y’uyu mukobwa yajyaga hanze, bamwe bagaragaje ko ari uburenganzira bwe, abandi bavuga ko yiganye imico ya se cyane ko yigeze kuvuga ko hari igihe yanyweye itabi ku rwego rwo hejuru. Ni nako byagenze kuri mukuru we.
Obama w’imyaka 62 mu 2009 yavuze ko na we yanyweye itabi mu gihe cy’ubugimbi bwe na nyuma amaze kurushinga ariko akaza kurireka ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise “A Promised Land’’ yagaragaje ko uyu mukobwa we mukuru Malia Obama ari mu bamufashije kureka kunywa itabi. Obama yayoboye Amerika mu 2009-2017.
Michelle Obama aheruka kugaragaza ko abakobwa be Sacha Obama w’imyaka 22 na mukuru we Malia Obama, bamaze igihe bimukiye mu Mujyi wa Los Angeles nyuma yo gusoza kaminuza.
Kuva bakwimukira muri uyu mujyi aba bakobwa bakunze kugaragara basohokanye n’ibyamamare mu masaha ya mu gitondo. Mu minsi yashize bagaragaye bari kumwe na Drake mu kabyiniro The Bird Streets Club.